CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC na Rayon Sports zamenye amatsinda ziherereyemo

CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC na Rayon Sports zamenye amatsinda ziherereyemo

APR FC na Rayon Sports zihagarariye u Rwanda zamenye amatsinda ziherereyemo mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.

Tombola igaragaza uko amakipe 12 azakina iri rushanwa agabanyije mu matsinda, yabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026.

Ni tombola yayobowe na Haruna Niyonzima wakiniye amwe mu makipe azitabira iri rushanwa na Andre Jackson ushinzwe Itumanaho muri CECAFA.

APR FC yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Vipers SC yo muri Uganda, Gormahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Itsinda rya Kabiri ririmo Singida Black Stars FC yo ifite igikombe giheruka, Simba SC zombi zo muri Tanzania, Jamus SC ( Sudani y’Epfo) na Mogadishu City FC (Somalia).

Ni mu gihe itsinda rya gatatu harimo Rayon Sports yo mu Rwanda, Al Hilal SC ( Sudani), Tusker FC (Kenya) na KVZ FC (Zanzibar).

Ikipe ya mbere muri buri tsinda, wongeyeho iyabaye iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi, ni zo zizahita zerekeza muri ½ cy’irangiza.

Umwaka ushize wa 2025, Singida Black Stars yo muri Tanzania ni yegukanye icyo gikombe itsinze Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 2-1, APR FC yahagarariye u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu.

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2019.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bayoboye Tombola ya CECAFA Kagame Cup
Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Al Hilal SC yo muri Sudani
APR FC yamenye itsinda iherereyemo muri CECAFA 2026
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe uri hagati ni umwe mu bitabiriye iyi Tombola ya CECAFA Kagame Cup 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25