U Bufaransa bwageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi busezereye Maroc

U Bufaransa bwageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi busezereye Maroc

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi isezereye iya Maroc yatsinze ibitego 2-0. Ni umukino wabereye kuri Gillette Stadium mu Mujyi wa Boston mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga 2026.

U Bufaransa ni bwo bwatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa 25 Kylian Mbappé akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina na Noussair Mazraoui, umusifuzi yemeza ko ari Penaliti.

Iyi Penaliti yatewe Kylian Mbappé ku bw’amahirwe make, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Yassine Bono.

U Bufaransa bwakomeje gusatira, bwabonye kandi uburyo bwa Lucas Digne wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, rikubita umutambiko w’izamu rijya hejuru. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. 

Mu igice cya kabiri, u Bufaransa bwakomeje  gusatira ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Morac bakomeza kwihagararaho

Byasabye gutegereza ku munota wa 60 kugira ngo u Bufaransa bufungure amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Kylian Mbappé ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’uburuga, umupira uruhukira mu rushundura.

Iki gitego cyatumye yuzuza ibitego 20 mu Gikombe cy’Isi ndetse atsinda igitego cya munani mu irushanwa ry’uyu mwaka anganya na Lionel Messi.

Nyuma y’iminota itandatu, u Bufaransa bwatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ousmane Dembélé ku mupira mwiza Kylian Mbappé yamuhaye.

Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye u Bufaransa butsinze Maroc ibitego 2-0, bugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu cyiciro gikurikira, u Bufaransa buzahura n’ikipe izakomeza hagati y’u Bubiligi na Espagne bicakirana kuri uyu wa Gatanu. Gusezererwa kwa Maroc bivuze ko nta gihugu cyo muri Afurika gisigaye mu Gikombe cy’Isi. Uyu Mugabane wari uhagarariwe n’amakipe 10 aho icyenda muri yo yarenze amatsinda.

Kylian Mbappé amaze guhusha Penaliti yagomba gutuma u Bufaransa bufungura amazamu
Mbappé yishimira igitego cya 20 yatsinze kuva atangiye gukina Igikombe cy’Isi
Ousmane Dembélé yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Kylian Mbappé yihanganisha Brahim Diaz bakinana muri Real Madrid
Maroc yari isigaye ihagarariye Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi, yasezerewe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25