Ifoto ya Cardi B na Maduka Okoye yakuruye ibihuha ku mbuga nkoranyambaga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yamenye ibihuha bivuga ko yaba ari mu rukundo n’umunyezamu w’Umunya-Nigeria, Maduka Okoye nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto yicaranye n’uwo myugariro bareba umupira basa nk’abizihiwe.

Ni amashusho bivugwa ko yafashwe tariki 8 Nyakanga 2026, ubwo Cardi B na Maduka Okoye bari bitabiriye Paris Fashion Week, icyakora yaje kumenya ibihuha by’uko bombi baba bari mu rukundo tariki 9 Nyakanga 2026.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza Maduka afasha Cardi B kwicara iruhande rwe, nyuma akamuhungiza akoresheje ibiganza (hand fan) kugira ngo amufashe kwirinda ubushyuhe. Mu yandi mashusho, nyuma bombi bagaragara bari kuganirira ku ibaraza ry’inyubako, Cardi B agaragara aseka kandi yishimye.

Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko ibi bibaye hashize hafi amezi atanu Cardi B atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Stefon Diggs. Muri Gashyantare 2026, Cardi B yatangaje ko batandukanye nyuma y’uko bivuzwe ko Stefon Diggs yamuciye inyuma.

Cardi B yibarutse umwana we wa kane yabyaranye na Stefon Diggs, umukinnyi wa ‘American Football’, mu Ugushyingo 2025. Ibyo byabaye nyuma y’amezi make atandukanye n’uwahoze ari umugabo we ndetse akaba na se w’abana be batatu ba mbere, umuririmbyi Offset, kubera ibyo yamushinjaga byo kumuca inyuma.

Ubusanzwe Maduka Okoye ni umunyezamu w’ikipe ya Udinese yo mu Butaliyani. Yamenyekanye cyane akinira Sparta Rotterdam yo mu Buholandi ndetse kuri ubu akaba arimo gufatira ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles.

Maduka Okoye uvugwa mu rukundo na Cardi B
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 10, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE