Abakinnyi 19 batangiye guhatanira ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026’
Abakinnyi 19 barimo babiri batwaye Shampiyona Nyafurika, batangiye guhatanira isiganwa ngarukamwaka rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’, rikinwamo n’abahatanira Shampiyona y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo mu masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre na Kigali Height, habereye isiganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA).
Iri rushanwa ryabaye riri ku nshuro ya 26, ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, ryitabiriwe n’imodoka 30 baturutse mu bihugu bitandatu bahatana mu byiciro bitandukanye.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka (Rwanda Automobile Club), Gakwaya Christian, yavuze ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ifite umwihariko ahanini kubera umubare w’abagore bayitabiriye.
Yagize ati: “Ni ikintu cyiza cyane kuko siporo yacu yaba umutegarugori, yaba umugabo bakina ku rwego rumwe. Queen [Kalimpinya] yatubereye urugero rwiza kandi ari kudufasha kuzana abandi.”
Umunsi wa kabiri w’isiganwa rizabera mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Gasenyi, Gako na Nemba, ahazakinirwa uduce 12 ku ntera y’ibilometero 157,8 mu gihe ku munsi wa gatatu mu mihanda ya Kamabuye, Gako na Ruhuha hazakinirwa uduce dutandatu tureshya n’ibilometero 60.





