Uncle Austin yatangaje ko akumbuye kuririmba

Uncle Austin yatangaje ko akumbuye kuririmba

Umuhanzi wabifatanyaga n’itangazamakuru Austin Tosh Luwano uzwi cyane mu myidagaduro nka Uncle Austin yatangaje ko akumbuye kuririmba ndetse ko ashobora no gutegura igitaramo.

Uyu muhanzi uri mu bakundwa cyane iyo yafatanyije n’abandi bahanzi bitewe n’uko indirimbo yaririmbye iryohera cyane uyumva iyo hagezweho aho aririmba yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, abwira abamukurikira urukumbuzi akumbuye kuririmba ababaza niba nta kuntu yategura igitaramo.

Yanditse ati: “Murabyumva mute dukoze igitaramo gito. Ndumva nkumbuye kuririmba          ‘Nzakwizirikaho.” Ni amagambo yakiranwe urugwiro n’ibyishimo byinshi abakunzi be bamubwira ko biteguye cyane abandi bakamubwira ko bifuza ko icyo gitekerezo cyakomeza.

Uwitwa Josua-vava yanditse ati: “Tegura tuzaza.” Mutsinzi Samuel Crespo we ati: “Natwe twari tugukumbuye.” John-uchi1 ati: “Twizere ko ukomeje nta mikino irimo! Utaba umaze gufata agacupa, Ejo ukazatwisubira pe!”

Uretse Nzakwizirikaho Uncle Austin azwi mu zindi ndirimbo zitandukanye zirimo Najyayo, Buhoro, Urancanga, Uteye ubusambo, Closer yafatanyije n’abarimo Yvan Bravan na Meddy n’izindi nyinshi.

Uncle Austin atangaje ibyo nyuma y’igihe gito atangaje ko abaye afashe ikiruhuko mu mwuga  w’itangazamakuru yari amazemo imyaka itari mike icyakora nanone ni nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo yise ‘Ibaruwa’.

Uncle Austin yaciye amarenga yo gutaramira abakunzi be
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25