Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye 2 ikomeretsa 4
Mu ma saa mbiri na 50 z’ ijoro rishyira uyu wa 10 Nyakanga 2026, imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Yundayi RAI 769 N yavaga ahitwa Kagarama yerekeza kuri Santere y’ubucuruzi ya Mugonero, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, mu muhanda w’igitaka yakoze impanuka ihitana 2 abandi 4 barakomereka.
Munyaneza Jacques wahise ahagera impanuka ikiba, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigara, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe.
Ati:”Yari itwawe n’uwitwa Tuyishime Innocent, irimo abantu 6 bose hamwe n’uwo mushoferi arimo. Yageze muri uyu Mudugudu irenga umuhanda ibirinduka mu manga nko muri metero 100.”
Yakomeje agira ati: “Hahise hapfa umugore witwaga Mamayangu Séraphine w’imyaka 31 n’umwana we w’imyaka 5 bari kumwe witwaga Igihozo Gisa Enzo.
Abandi 4 bari bayirimo barimo n’umushoferi bakomeretse bikomeye. Abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi.”
Uwimana Jeanne na we wari uhari avuga ko batamenye icyateye iyo mpanuka.
Ati: “Yari impanuka ikaze cyane. Inzego z’ ibanze n’iz’ umutekano zahise zihagera, n’abaturage baratabara dushaka uburyo inkomere zagezwa ku bitaro bya Mugonero ngo zitabarwe n’abaganga zigihumeka kuko zari zababaye cyane. N’imirambo ni ho yahise ijyanwa.”
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi Emmanuel yavuze ko icyateye impanuka kigikurikiranwa ngo kimenyekane.
Ati: “Yarenze umuhanda igwa mu manga ndende hahita hapfamo abantu 2, mirambo yajyanywe mu bitaro bya Mugonero.”
Yongeyeho ati: “Turacyakurikirana icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana bitewe n’aho yabereye n’amasaha yabereyeho. Muri iki gihe cy’impeshyi bigaragara ko ingendo ziba ziyongereye kuko abantu basurana cyane, haba hari n’ibirori n’ibitaramo.
Yibukije abantu kwitwararika birinda ibibarangaza batwaye. Kwirinda gutwara bananiwe, kutanywa ibisindisha no kwirinda umuvuduko ukabije kuko impanuka ishobora kubera mu mihanda ya kaburimbo n’ iy’itaka.
