U Rwanda rugiye kwakira litiro miliyoni 56 z’ibikomoka kuri peteroli
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubwato bwa mbere bupakiye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri Peteroli (ni ukuvuga litiro zigera kuri miliyoni 56,3), buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026 Peteroli butwaye ikoherezwa mu Rwanda.
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano y’imikoranire u Rwanda rwagiranye na Kenya na Tanzania mu rwego korohereza abacuruzi ndetse n’abakoresha ibikomoka kuri peteroli.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma ku kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 buteganya kugera ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera za Nyakanga 2026, kandi buri kwezi tuzajya twakira ubwato, ibi bizadufasha kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika igihe kirekire.”
Mu mwaka wa 2024, peteroli ni yo yabaye igicuruzwa cya mbere cyatumijwe mu mahanga, ifite agaciro ka miliyoni 680 z’Amadolari ya Amerika, bingana na hafi 10% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwatumije hanze.
Mu rwego rwo kurushaho kwihaza no kwirinda ibura rya peteroli, u Rwanda rwagejeje ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli kuri litiro miliyoni 118 ndetse hakaba hitezwe ko bizazamukaho litiro miliyoni 230 mu mwaka wa 2029.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga hagati ya Gashyantare na Kamena ryagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi n’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda.
Ati: “Iri zamuka ryakurikiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, ifumbire, ibiribwa na gaz, bituma ikiguzi cy’ubuzima kizamuka natwe nk’Abanyarwanda bitugiraho ingaruka.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko kandi buri kwezi hazajya hakirwa ubundi bwato bupakiye ibikomoka kuri petelori, bikazafasha u Rwanda kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika igihe kirekire.
Ibi yabitangaje yabitangaje nyuma y’uko tariki 29 Kamena 2026 intumwa z’u Rwanda na Kenya zashyize umukono ku masezerano yorohereza u Rwanda gutumiza no kubika ibikomoka kuri peteroli, hakurikiyeho andi u Rwanda rwasinyanye na Tanzania tariki 3 Nyakanga 2026 yose agamije ubufatanye mu korohereza abacuruzi ndetse n’abakoresha ibikomoka kuri peteroli.

Yanditswe na NIYIRORA Thégène