Alicia na Germaine basohoye indirimbo ‘Ibanga’ bandikiwe na Niyo Bosco

Alicia na Germaine basohoye indirimbo ‘Ibanga’ bandikiwe na Niyo Bosco

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe n’abavandimwe babiri Alicia na Germaine ryasohoye indirimbo nshya ‘Ibanga’, ikaba ibaye iya kabiri bandikiwe na Niyo Bosco nyuma y’iyo bise “Uriyo”.

Ni indirimbo bashyize hanze nyuma y’uko baherukaga gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyiswe ‘Easter Jubilee’ cyari cyateguwe n’itsinda rya ‘Ben na Chance’ bakavuga ko ari ibihe byari byiza kuri bo kuko ari ubwa mbere bari baririmbiye ku rubyiniro runini.

Aganiraho n’Imvaho Nshya Ufitimana Alicia yagize bati: “Ubusanzwe nitwe twiyandikira indirimbo gusa iyi yo yanditswe na Niyo Bosco, tuyikunda ariko cyane cyane ahagira hati ‘Abamwizera tugira uko tugenda, Dufite ibanga tugendana, Abamwizera ntituzanyeganyezwa twishingikirije Umunyembaraga, dukingiwe n’igitare gikomeye.”

Bakomeza bavuga ko abazayumva bazanyurwa kuko harimo ubutumwa butandukanye bwaba ubukomeza cyangwa ubukebura n’ububakangurira gukorera Imana yo mu gihugu cyo mu Ijuru, ntibishinge ibirangaza bindi.

Ati: “Twifuza ko abantu bayitega amatwi kuko irimo ubutumwa bukomeye abantu bakeneye muri iyi minsi, bitewe nuko lmana yabigambiriye, buri wese ashobora gukuramo ubutumwa bumugenewe. Gusa Kwimura Uwiteka ngo dukorere izindi Mana byo biragatsindwa.”

Uretse ‘Ibanga, ’Alicia na Germaine bazwi mu ndirimbo Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uriyo”, n’izindi ndetse bakaba bakomeje kuko bavuga ko batazigera batenguha abakunzi babo.

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo ‘Ibanga’ bandikiwe na Niyo Bosco
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25