Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho, bwazamutseho 10%

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Muri iki gihe Isi muri rusange ihanganye n’ibibazo by’amakimbirane mpuzamahanga biteza izamuka ry’ibiciro, bigahurirana n’ibyorezo n’imihindagurikire y’ibihe, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje guhangana n’ingaruka z’ibibazo bitandukanye, aho bwazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026 mu gihe bwari bwazamutseho 9,4% mu mwaka wa 2025.

Byagarutsweho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026 na Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagarutse ku byatumye ubukungu budahungabana harimo kuba mu gihembwe cya mbere cya 2026 serivisi zarazamutse ku kigero cya 7%, inganda zizamuka kuri 13%, ubuhinzi n’ubworozi buazamuka ku kigero cya 8%.

Ni mu gihe ibyashoboraga gutuma ubukungu buhungabana harimo harimo ingaruka ziterwa n’amakimbirane mpuzamahanga, ihinduka ry’ibihe, ibyorezo n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Ibyo byagize ingaruka ahanini ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ifumbire, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bitumizwa mu mahanga birimo ibyifashishwa n’inganda imbere mu Gihugu ndetse n’ibikoreshwa mu bwubatsi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiymva yavuze kandi ko kuzamuka k’ubukungu kwagize uruhare mu guhanga imirimo irenga 240 000, uhereye mu gihembwe cya mbere cya 2025, mu gihe intego Guverinoma yihaye muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ari uguhanga imirimo 250 000 ku mwaka.

Yakomeje asobanura kandi ko iri zamuka ryagize uruhare mu kongera umusaruro w’imbere mu Gihugu no kongerera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga kimwe no kuba kuva mu 2024 kugeza muri Kamena 2026 haranditswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera ifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 8 z’Amadolari ya Amerika, biteganyijwe ko iri shoramari ryagombaga guhanga imirimo igera ku 118.000

Ku bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, mu gihembwe cya mbere cya 2026, icyuho cy’ubucuruzi n’amahanga cyagabanyutseho 13,8%. Cyageze kuri miliyoni 633 z’Amadolari ya Amerika, kivuye kuri miliyoni 734 z’Amadolari ya Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2025, bitewe n’uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 42%, mu gihe ibitumizwa mu mahanga byiyongereyeho 11,7%.

Dr. Nsengiyumva yavuze kandi ko iryo gabanyuka ry’icyuho cy’ubucuruzi mu gihembwe cya mbere cya 2026, hamwe n’amavugurura ku isoko ry’ivunjisha imbere mu Gihugu, byagize uruhare mu kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Mu gihe cy’amezi 18 ashize, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo gito kitageze kuri 1% mu mezi atandatu ashize, byerekana ko politiki zo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no kwihutisha iterambere ry’inganda zikomeje gutanga umusaruro.

Ku bibazo byibasiye ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda birimo ingaruka ziterwa n’amakimbirane mpuzamahanga, ihinduka ry’ibihe, ibyorezo n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, izamuka ry’ibiciro by’ifumbire, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bitumizwa mu mahanga nk’ibyifashishwa n’inganda ibikoresho by’ubwubatsi.  Guverinoma yafashe ingamba zo guhangana na byo.

Zimwe muri izo ngamba zashyizweho harimo kwibanda ku kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi hongerwa ubuso bwuhirwa, aho kugeza ubu ubutaka bwuhirwa bugezekuri hegitari zirenga ibihumbi 76, kandi muri uyu mwaka buzongerwa bugere kuri hegitari zirenga ibihumbi 82 kandi hari imishinga izakomeza kugira uruhare mu kuzamura umusaruro. Intego ni uko hazakomeza kongerwa ubuso bwuhirwa bukazagera kuri hegitari zisaga ibihumbi 132 mu mwaka wa 2029.

Ku kijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire, Guverinoma yiyemeje gufasha umuhinzi kwishyura 50% y’igiciro cyazamutse, yiyongera kuri nkunganire yari isanzwe itangwa ku ifumbire, bikazatuma nkunganire ku ifumbire igera kuri miliyari zisaga 64 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2026-2027 ivuye kuri miliyari zisaga gato 39 mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2025-2026, bivuze ko nkunganire iziyongeraho miliyari zisaga 25 bingana na 64%.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ingano y’amazi iziyongera hakomeza kongererwa ubushobozi inganda ziyatunganya kimwe mo gusana imiyoboro ishaje kandi ingufu z’amashanyarazi nazo zizongerwa hubakwa ingomero nshya.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE