Abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu 44 bamaze kwitaba Imana mu mezi atandatu ashize bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, inasaba Abanyarwanda kwirinda ibinyobwa bikorerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru ku babikora, mu rwego rwo gukumira ko hakomeza gutakara ubuzima bw’abaturage.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, mu kiganiro na RBA, yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora kuba zirimo ibinyabutabire bihumanya ubuzima birimo metanolo n’ibindi bintu bishobora gutera uburozi bukabije, guhuma, kwangirika kw’ingingo z’umubiri ndetse bikaba binateza urupfu.

Yagize ati: “Habamo ibyo tubona ari nk’uburozi aho bavanga ibintu bibi cyane, amatafari bagashyiramo ibyo bita tineli, metanolo imeze nk’umuti twakarabaga ‘hand sanitizer’, bakabivanga bikagenda bikica amaso, ubwonko n’ibindi bice bitandukanye by’umubiri.”

Yakomeje agira ati: “Ni icyorezo mu bindi kuko hari inkuru tumaze kubona yiyongera ku zindi nyinshi twabonye, kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwa Gatandatu dusoje, mu ntangiriro z’uku kwa karindwi tumaze gupfusha abantu hafi 44.

Abo bose bishwe n’inzoga z’inkorano, benshi bagiye ari bazima baranywa hanyuma bukeye bajya kwa muganga bameze nabi, bahasiga ubuzima abandi barahuma, abandi bararwaye, abandi na bo ziragenda zibica buhoro buhoro.”

Yakomeje avuga ko zanahawe amazina yumvikanisha ko zica harimo izo bita icyuma, yewe muntu, dunda ubwonko, n’andi mazina menshi cyane atandukanye zigenda zihabwa mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu. Ndetse ko zinagira ingaruka zikomeye ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yasabye inzego zose guhagurukira iki kibazo kuko gihangayikishije Igihugu cyose, yanasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi batanga amakuru ku bakora cyangwa bacuruza ibi binyobwa bitemewe, anashishikariza umuntu wese ugaragaje ibimenyetso byo kuzahazwa nabyo kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Ubushakashatsi bushya ku Mibereho n’Ubuzima mu Rwanda (DHS 2025), bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko kunywa inzoga bikomeje kwiyongera mu gihugu. Bwerekana ko 50% by’abagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 49, bangana n’umugabo umwe muri babiri, banywa inzoga, mu gihe 20% by’abagore, bangana n’umugore umwe muri batanu, na bo bavuga ko banywa inzoga.

NIYIRORA Theogene

Inzoga z’inkorano zangiza ubuzima bw’abazikoresha
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE