Bugesera: Ikirombe cyagwiriye abantu 10 bacukuraga amabuye yo kubaka

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Abakozi 10 bacukuraga amabuye yo kubaka mu kirombe giherereye mu Kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, cyabagwiriye, ubu hakaba hakomeje ibikorwa byo kubashakisha ngo harebwe n’iba hari ababa bagihumeka. Ni amakuru yacicikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, kikaba cyabagwiriye bari mu mirimo isanzwe yo gucukura amabuye. 

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yabwiye Imvaho Nshya ko ahabereye impanuka ari ahari hasanzwe hakorerwa ubucukuzi mu buryo bwemewe. 

Ati: “Ni byo twagize impanuka ikomeye aho abaturage bacu bagera mu 10 bari mu mirimo yo gucukura amabuye yo kubaka. Ni impanuka kuko aho bacukuraga ni ahantu hemewe, abahakorera babifitiye ibyangombwa kandi babikoraga mu buryo buzwi. Ubu hari gukorwa ubutabazi hacukurwa aho bakoreraga kugira ngo tumenye niba hari nuwo twasanga akiri muzima ndetse n’ababa bapfuye bakurwemo bahyingurwe mu cyubahiro.”

Meya Mutabazi yasabye abakora mu birombe na kariyeri kujya bagira amakenga ndetse anihanganisha ababuze ababo. 

Ati: “Ubutumwa twaha abaturage bacu cyane abakora muri iyi mirimo yo mu birombe, ni uko bakwiye kujya bagira amakenga y’aho bakorera. Nubwo baba abikorera mu buryo bwemewe bakwiye kureba imiterere y’aho bacukura, uburyo bazengurutse, bakagira igice gisigara kiregetse bakabyitondera kugira ngo bitabatwara ubuzima. Reka mbonereho no kwihanganisha imiryango ifite ababo bari muri iki kirombe aho nk’ubuyobozi dukomeza kubaba hafi muri ibi byago bitunguranye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburarasirazuba, SSP Hamduni Twizerimana avuga ko kugeza ubu imibare ya nyayo y’abantu barokotse muri iki kirombe itaramenyekana aho baza kuyitangaza mu masaha ari imbere.

Ati: “Ikizwi ni uko hari harimo abantu 10 ariko ubu ndi mu nzira njya aho byabereye ku buryo nitumara kubakuramo ari bwo tuza kwemeza niba bapfuye bose cyangwa hari uwarokotse. Gusa ikirombe cyo cyabagwiriye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwihanganishije imiryango y’abagwiriwe n’ikirombe
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE