Ubutumwa Ariana Grande yoherereje Paige Niemann bwamusize mu rujijo

Ubutumwa Ariana Grande yoherereje Paige Niemann bwamusize mu rujijo

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filimi ukizamuka, Paige Niemann, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo asa n’umuhanzikazi Ariana Grande, yatangaje ko uwo muhanzi basa yamugeneye ubutumwa  bw’ako kanya (DM) icyakora ngo bwamushyize mu rujijo.

Mu kiganiro yagiranye na TMZ ku wa10 Nyakanga 2026, Paige yavuze ko ubwo yari akiri ingimbi atangiye kwamamara akora amashusho yigana Ariana Grande, uyu muhanzikazi yamwoherereje ubutumwa bumubwira ko ari mwiza uko ateye kandi ko adakwiye guhindura isura ye kugira ngo irusheho gusa n’iy’undi muntu. Ariana yanamugiriye inama yo gukomeza gukora ibimushimisha, ariko amubwira ko yumvise agomba kubimubwira kugira ngo atazabyicuza.

Paige yavuze ko nubwo yashimishijwe n’ubugwaneza bwari muri ubwo butumwa, nyuma yaje kugira amarangamutima avanze kuko muri icyo gihe hari hakwirakwiye inkuru zivuga ko Ariana yaba atishimiye uburyo yigana isura ye, ndetse hakaba hari n’ibihuha byavugaga ko yakundaga ubutumwa bumunenga ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo ngo byatumye yumva ubutumwa bwa Ariana butajyanye n’ibyari biri kuvugwa hanze.

Paige yavuze ko we atigeze yumva hari ikibi yakoraga kuko Ariana atigeze amubwira ko amashusho ye yamubangamiraga, ahubwo yari yamusabye gukomeza gukora ibimushimisha.

Kuri ubu, Paige ari kwamamaza filime mbarankuru ye nshya yitwa “Turning the Paige”, iri kuri Prime Video, aho agaragaza urugendo rwo kuva ku kumenyekana nk’umuntu usa na Ariana Grande ahubwo akubaka izina rye bwite mu mwuga wo gukina filime no kumurika imideli. Yavuze ko ashaka ko abantu bamumenya nk’umuntu wigenga, aho kumufata gusa nk’usa n’undi muhanzikazi.

NIYIRORA Theogene

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25