Muhanga: Umuyobozi w’ishuri watemwe yaguye mu bitaro

Muhanga: Umuyobozi w’ishuri watemwe yaguye mu bitaro

Muhirwa Paulin wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Sholi ruherereye mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, yaguye mu Bitaro bya Kabgayi azize ibikomere yatewe n’abagizi ba nabi bamutegeye ku muryango w’iwe bakamutemagura ku wa 4 Nyakanga 2026. 

Inkuru y’inshamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi itanu yari amaze ahanganye n’ububabare yaterwaga n’ibyo bikomere yatewe n’abagizi ba nabi. 

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave wagize ati: “Yego, ni byo yitabye Imana muri iki gitondo aguye mu Bitaro bya Kabgayi kuko ari ho yari arwariye, yari umugabo wubatse, asize umugore n’abana.”

Bamwe mu baturanyi b’umuryango wa nyakwigendera bavuga ko kuva yatemwa yari ameze nabi cyane, ndetse ngo yahise agwa muri koma.

Niyomukiza Alice, umwe mu baturanyi b´uyu muryango, yagize ati: “Twakomeje kumusabira no kwizera ko yakira, ariko uko iminsi yagendaga ishira twabonaga ubuzima bwe bukomeza kuba bubi, urupfu rwe ruratubabaje cyane kuko yari umuntu uzwiho gukorana n´abandi.”

Kugeza ubu, abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo bamaze gutabwa muri yombi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikaba yatangaje ko abakekwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri iki cyaha.

Polisi yongera kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza urugomo n’ubwicanyi, ishimangira ko amategeko azakurikizwa ku muntu wese uzagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ubuzima bw’abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  4. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  5. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34