Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke yasobanuye impamvu itishyuza mu bitaramo byayo
Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kumukenke yasobanuye impamvu itajya yishyuza mu bitaramo byayo n’aho bungukira nka Korali batangaza ko babona bidakwiye kwibagirwa umuhamagaro bagashyira imbere kumenyekana.
Ni ibyo bagarutseho mu gihe bitegura gukora igitaramo bise Ndi uwa Kirisitu giteganyijwe kubera muri Camp Kigali aho bifuza ko abantu benshi bashoboka bazitabira bakizihirwa n’ivugabutumwa ricishijwe mu ndirimbo zabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba w’itariki 09 Nyakanga 2026 cyagarukaga aho imyiteguro y’icyo gitaramo igeze Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yavuze ko kiguzi cyose batanga abantu bakakira agakiza bagitanga kuko ari wo muhamagaro wabo.
Yagize ati: “Twe nka Korali ya Siloam twasanze tutakwishyuza kugira ngo dukureho ibyakumira abantu badashobora kubona ubwo bwishyu, abantu benshi bakeneye kumva ubutumwa bwiza kandi badashoboye kwishyura duhitamo kukigira ubuntu.
Sibomana akomeza asobanura ko kubera umuhamagaro wabo ari ugukora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo agaragaza ko bo bunguka iyo abantu b’Imana bakiriye agakiza kuko baba bageze ku ntego ya korali.
Ati: “Ni yo mpamvu twashatse abaterankunga n’undi ushatse kudushyigikira yadushyigikira akaba afashije wawundi uzaza udafite uko yishyura akaza akumva ubutumwa bwiza bwa Kristu, intego yacu ni ukugira ngo abantu bamenye Kristu, ikiguzi cyose cyasabwa twagitanga kugira ngo umuntu ave mu byaha.”
Ni igitaramo bazanamurikiramo Alubumu yabo bise Ndi uwa Kristu igizwe n’indirimbo 12 ndetse uwo munsi hakazanafatwa amashusho y’indirimbo ‘Ndi uwa Kristu’ yanitiriwe uwo muzingo.
Umuyobozi wa Korali Sibomana avuga ko kandi bahisemo izina ry’igitaramo n’aho bazagikorera bashingiye ku ntego yabo yo gushishikariza abantu bose kukitabira cyane ko ibindi byari bimenyerewe kubera ku rusengero rwabo.
Ati: “Twahisemo izina ‘Ndi uwa Kristu’ kugira ngo buri wese ukunda Kirisitu aziyumvemo ikaze ari nayo mpamvu twahisemo kuva ku rusengero tukajya muri Camp Kigali, ushobora kuba usengera mu Badiventiste b’umunsi wa Karindwi udukunda ariko twajya ku rusengero ukumva tugiye kuguhindura umu ADPR. Bizafasha buri wese kuza yisanzuye yumva ari Uwa Kristu.”
Uretse korali Siloam izaririmbira abakunzi babo bazanafatanya n’itsinda rya ‘Nyarungenge Warship team’ bazabafasha mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza ndetse abazitabira kandi bazakurikira ijambo ry’Imana bazagezwaho n’umuyobozi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev. Pasiteri Ndayizeye Isaïe.
Biteganyijwe ko Korali Siloam izataramira abakunzi bayo tariki 12 Nyakanga 2026, muri Camp Kigali aho bifuza ko cyakwitabirwa n’abantu benshi bashoboka maze bakumva ubutumwa bw’Imana bucishwa mu ndirimbo.

