Kwibohora 32: Ikiganiro na Richard Hall wakoze filimi “The 600”
Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 32 ishize Ingabo za RPA-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikanabohora Igihugu, Imvaho Nshya yaganiriye na Richard Hall wakoze Filimi yise “The 600”. Ni inkuru igaruka ku mutwe w’ingabo 600 zari ziri muri CND aho zari zaraje kurinda Abanyapolitiki b’Inkotanyi nkuko byari bikubiye mu masezerano ya Arusha.
Muri iyi nkuru, Richard Hall aragaruka ku nkomoko y’iyo filimi n’umurage w’izo ngabo.
Hall yibuka uko yatangiye, agira ati: “Ubwa mbere ngera mu Rwanda nari kumwe n’umugore wanjye, nahuye na ba nyirarume babiri bari muri izo ngabo 600. Bambwiye inkuru zabo, umwe anjyana mu ‘Ngoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside’ yari imaze gufungurwa. Nanyuzwe cyane n’ubutwari bwabo bituma ntangira gushaka uburenganzira bwo gukora iyo filimi.”
Yongeraho ati: “Byari imwe mu nkuru z’intambara z’ubutwari nigeze kumva. Nari nzi ko itazwi cyane hanze y’u Rwanda, ariko ikwiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.”
Gukora iyi filimi ntibyari byoroshye. Hall ati: “Ntekereza ko abasirikare bari basanzwe batamenyereye gusangiza abantu inkuru zabo mu ruhame. Ntibashakaga kugaragara nk’abashaka ishimwe ku giti cyabo, ahubwo bumvaga ko ari ubutwari bw’ingabo zose [za RPF-Inkotanyi]. Nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo impaye uburenganzira bwo kuvugana na bo, ni bwo bamwe bemeye. Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twifashishaga abajyanama cyangwa abaganga kuko hari ubwo bavugaga ibyababayeho bakagira ihungabana.”
Ku bijyanye n’umwihariko wa ‘The 600’ ugereranyije n’izindi nkuru z’intambara zo kwibohora ku Isi, Hall agira ati: “Zari ingabo [RPF-Inkotanyi] zifite imyumvire yo ku rwego rwo hejuru, yakururaga abantu bo muri Diaspora nyarwanda. Bari bafite impamvu barwanira, kandi bari bafite ikinyabupfura, ibyo byabafashije gutsinda.”
Hari ibihe bibiri byamukoze ku mutima akora iyi filimi. Hall ati: “Bwa mbere, ni inkuru y’umusirikare wari ku rugamba i Kigali, akagera ku murambo wa nyina, ariko agakomeza kurwana. Umwe mu bo twari kumwe yari uwo mu muryango we, ariko ntabwo yari abizi. Ntawe yari yarigeze abibwira. Bwa kabiri ni inkuru ya nyirarume w’umugore wanjye wasobanuye uko yabonye umugore wanjye, umwe muri bake barokotse mu muryango we.”
Ku rubyiruko rw’u Rwanda, Hall yizeye ko filimi izabatera ishyaka: “Ku rubyiruko rw’u Rwanda, nifuza ko bazigira ubutwari nk’ubwa bariya magana atandatu [“The 600”] mu bihe byari bidashoboka. Ntibirinze gusa ibitero, ahubwo bafashe iya mbere, banatabara Abatutsi benshi bicwaga. Uwo mutima w’ubutwari ni igihango gikomeye.”
Yibutsa kandi akamaro k’iyo filimi mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ati “Nakoze ‘The 600’ kuko nahuye n’abapfobya, abahakana n’abahindura amateka [ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994] baba mu Burengerazuba bw’Isi [u Burayi/Europe]. Hari n’izindi filimi zakorewe mu Burengerazuba bw’Isi, zigatesha agaciro Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigahimba intwari z’ibinyoma. Nashakaga kubikosora.
Ku rwego mpuzamahanga, filimi “The 600” yakiriwe neza. Hall ati: “Yakirirwe neza cyane. Biragoye kwibaza ku nkuru yacu mu gihe abayirimo bose ari abari bibereye aho inkuru bavuga zabereye. Yaba ingabo zatabaraga abicwaga yaba n’abatabawe na zo.” Yongeraho ati: “Mu by’ukuri, abantu benshi hanze ya Afurika ntibazi neza abari mu rugamba. Iyi filimi ifasha kwigisha, gutera ishyaka no kugaragaza amateka y’ukuri. Hakenewe izindi filimi nyinshi. Ubu ndi gukora indi ivuga ku rugamba rwo kwirwanaho kw’Abanyabisesero – ‘The Battle of Bisesero’ – izasohoka umwaka utaha [2027].”
Ku butumwa rusange, Hall ati: “Bari [RPF-Inkotanyi] bayobowe n’imyumvire yuko Abanyafurika bagomba kwirengagiza iby’amoko bakareka ibibatanya bagashyira imbere kunga ubumwe, bakaba ihanga rikomeye.”
Ku giti cye, avuga ko uyu mushinga wamuhinduriye byinshi, ati: “Nafungutse amaso, nize byinshi cyane, numva iyi filimi n’ibiganiro nakoreye mu Rwanda ari byo bikorwa by’ingenzi nakoze mu buzima bwanjye.” Ku bisobanuro by’Umunsi wo Kwibohora, ati: “Ndawizihiza n’umugore wanjye, umuryango we, n’abakozi bagenzi banjye mu Rwanda no muri Amerika.”
Hall yemeje ko azakomeza gusangiza inkuru z’u Rwanda ku Isi binyuze muri sinema: “Yego, ‘The Battle of Bisesero’ n’indi filimi ndende izasohoka mu 2027 kandi turi kuyifata ubu hamwe n’itsinda ry’abanyamwuga b’Abanyarwanda, Abanyafurika y’Epfo n’Abanyakenya.”

