Bruce Melodie yahawe Gold Play Button ya YouTube kubera kuzuza abamukurikira miliyoni 1
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yashyikirijwe igihembo cya Gold Play Button gitangwa na YouTube, nyuma yo kugeza ku bantu miliyoni imwe bamukurikira kuri uru rubuga, bikaba indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki. Gold Play Button ni igihembo YouTube iha ba nyiri imiyoboro (Channels) bagejeje ku mubare w’abiyandikishije kuri yo (Subscribers) miliyoni imwe. Ni kimwe mu bihembo uru rubuga rutanga mu rwego rwo gushimira no guha agaciro abaremye ibikubiyemo bibasha gukurura no kubaka umuryango mugari w’ababikurikira. Iki gihembo kigaragaza ko umuyoboro w’uwagihawe wageze ku mubare w’abawiyandikishijeho miliyoni imwe, kikaba ikimenyetso cy’iterambere ryawo n’uburyo ibikorwa bishyirwaho bikomeje kugera ku bantu benshi. Bruce Melodie yishimiye iyi ntambwe, ayisangiza abamukurikira ku rubuga rwa X, aho yanditse ati: “Intego imwe, shene imwe, abiyandikishije…
21 Ugushyingo 2026 Saa 11:45








