Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Ngoma cyane abo mu Mirenge wa Jarama, Kazo, Mutenderi, Zaza na Rukumberi bavuga ko imyaka yabo iri kwangizwa n’icyonnyi cya nkongwa idasanzwe aho batera imiti bakoreshaga ariko ntibashe kuyirukana mu myaka.
Abo bahinzi bagaragaza ko bari basanzwe bahinga ibigori ndetse bagatera imiti yo kurwanya nkongwa ikagenda. Icyakora kuri ubu ngo byarahindutse aho bakoresha imiti, nkongwa ikanga kuva mu murima aho ibigori byabo bimaze kwangirika ku buryo bukomeye.
Kamurase Thadee uhinga mu Murenge wa Jarama agira ati: “Iyi nkongwa iraduhangayikishije cyane. Turatera imiti bikaba iby’ubusa. Imyaka yacu yayimariye hasi aho ikatakata ikarya, ibindi bikanyanyagira hasi. Twagerageje no kuyitoraguramo dukoresheje intoki ariko ntishiramo. Kugeza ubu ntituzi niba ikibazo kiri ku miti itakiyibasha cyangwa niba ari nkongwa yahinduye ubwoko.”
Mugenzi we Mukawera Anne Marie uhinga ibigori mu Murenge wa Rukumberi na we avuga ko imiti bakoreshaga ari yo bakoresha ariko ntibigire icyo bitanga.
Ati: “Nsanzwe mpinga ibigori ndetse nkanarwaza nkongwa mu myaka yanjye. Nari nsanzwe ntera umuti, nkongwa ikagenda ariko ubu ndawutera ahubwo ugasanga yiyongereye.”
Aba bahinzi bavuga ko iki cyonnyi cya nkongwa kizabatura mu bihombo bikomeye.
Mugwaneza Laurent yagize ati: “Hari impungenge ko iki cyonnyi kizaduhombya bikomeye. Nk’ubu urabona ko abenshi bahinga ku buso bunini turakodesha. Twahingaga mu buryo bw’ishoramari, kubona imyaka yacu nkongwa iyicagagura rero biratuganisha mu bihombo kuko ihera mu mwumba w’ikigori ku buryo kiba kitagihetse ngo kizane intete.”
Kamana Loger we yagize ati: ”Tutabonye uburyo bwo guhangana n’iki kibazo nta muhinzi wazagira icyo asarura. Twari tugize amahirwe imvura iguye none n’ibyari byarameze urabona ko nkongwa ibyangije.”
Abahinzi babwiye Imvaho Nshya ko inzego zishinzwe ubuhinzi bazisaba kubaba hafi no kubamenyera icyabaye kugira ngo iyi nkongwa ye gukangwa n’imiti yari isanzwe ikoreshwa.
Rukundo Desire yagize ati: “Ibi bintu turimo turi kwirwanirira. Ni ukuvuga ngo nsanzwe nzi uko batera imiti ngatera, ariko aho bigeze twe turananiwe turifuza ko abashinzwe ubuhinzi badusuzumira bakareba icyabaye, tukamenya niba imiti itagifite ubushobozi, cyangwa niba hari indi twakwifashisha mu guhangana n’iki cyonnyi.”
Twahirwa Egide we yagize ati: “Iyi miti gukomeza kuyitera ntacyo bitanga na byo nta gisubizo biri kuduha. Kuyitera nabyo bitwara amafaranga kandi bitari gutanga umusaruro. Turasaba ababyize ko batuba hafi bakatugira inama, bakagera mu mirima yacu bakatumenyera ibishobora gukorwa mu guhangana n’iki kibazo.”
RAB yijeje abahinzi kubaba hafi inagira inama itanga
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ishami rya Ngoma, Rwaganje Gilbert yagize ati: “Iki kibazo cya nkongwa kiri ahantu hatandukanye aho twahagurukiye ibikorwa byo kuyirwanya. Twabwira abaturage ko guhera kuri uyu wa Kabiri turatangiza ibikorwa byo kwereka abahinzi uko batera imiti tubasanze mu mirima yabo. Ubu twarangije kugeza imiti mu Mirenge ya Jararama, Kazo, Mutenderi na Zaza.”
Uyu muyobozi avuga ko mu bitumye bagiye kongera kwereka abaturage uko batera imiti ariko uku kudatinya imiti kwa nkongwa gushobora kuba guturuka kuyitera nabi.
Ati: “Mu byo twabonye ni uko hari abatera imiti nabi, yaba mu kuyifungura bakaba bakoresha amazi menshi umuti ntube ugifite ireme cyangwa gutera inshuro zidateganyijwe. Ibi rero biri mu bituma nkongwa itagenda, ari yo mpamvu tugiye gukorana n’abahinzi twifashishije abahanga babizobereyemo tukabereka uko imiti iterwa neza kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE