U Bwongereza bwakuye kuri interineti ibikoresho bigenzura firigo kubera ibitero by’ikoranabuhanga

U Bwongereza bwakuye kuri interineti ibikoresho bigenzura firigo kubera ibitero by’ikoranabuhanga

U Bwongereza bwatangiye gukura kuri interneti ibikoresho bigenzura ubushyuhe bw’amafirigo ari mu maduka, mu bubiko n’ahandi, nyuma y’uko ibitero by’ikoranabuhanga byibasiye ibikoresho nk’ibi mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, bigatuma firigo zishyushya aho gukonjesha ndetse n’ibiribwa bikangirika.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, BBC yatangaje ko ibyo bikoresho byakuwe kuri interineti, ngo bitazagerwaho n’abashaka kubyinjiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi bibaye nyuma y’uko ibitero nk’ibi byo gushyuhisha firigo bimaze kwibasira ibihugu by’i Burayi, birimo u Bubiligi, Luxembourg, Suède, Estonia, Finlande, Ireland,u Bufaransa n’u Buholandi, aho amafirigo yazamuriwe ubushyuhe bukagera kuri dogere Celisiyusi 50.

Iki kibazo cyatangiye kugaragara muri Kanama 2026, ubwo amafirigo yari mu birindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasirwaga.

Ku wa 11 no ku wa 12 Ukwakira 2026, ibitero byakomereje mu Bufaransa, aho amafirigo yo mu maduka manini yazamuriwe ubushyuhe bukagera kuri dogere Celisiyusi 50, ndetse amaduka agera kuri 700 ahura n’ibihombo.

Ku wa 01 no ku wa 02 Ugushyingo 2026, ibitero byongeye kwibasira amaduka yo mu Bubiligi, Luxembourg, Suède, Estonia, Finlande, Ireland n’u Buholandi.

Nubwo u Bwongereza butari mu bihugu byibasiwe ariko inzego zishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga zavuze ko zabonye icyuho gikomeye cyashoboraga gutuma amafirigo yibasirwa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abihishe inyuma y’ibyo bitero ariko u Bufaransa bwashinje Iran kugira uruhare mu bimwe muri ibyo bitero nubwo yo ibihakana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53