Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes

Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes

Irushanwa ryitwa Africa’s Business Heroes, ABH, rihemba abacuruzi na ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga myiza muri Afurika, bahanganiye miliyoni 1.5 y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari 2.2 RWF.

ABH ni irushanwa ryatangijwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy byo mu Bushinwa, rihemba abacuruzi na ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga myiza muri Afurika, aho abatsinze bagabana miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

Uwa mbere atwara ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, uwa kabiri agatwara ibihumbi 250 mu gihe umushinga uza ku mwanya wa gatatu utwara ibihumbi 150, abasigaye bose mu 10 ba mbere bagahabwa ibihumbi 100.

Abafite imishinga bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, bakomoka mu bihugu umunani byo muri Afurika. Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma kizabera i Kigali ku wa 01-02 Ukuboza 2026.

Imishinga 10 yatoranyijwe mu mishinga 24 000 y’abantu baturukaga mu bihugu 54 bya Afurika. Iyi mishinga yageze kuri uru rwego nyuma y’iminsi ibiri y’amarushanwa yo kwerekana imishinga yabereye i Nairobi muri Kenya, tariki ya 21–22 Kanama 2026, aho imishinga 20 yari yageze muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa ‘Africa’s Business Heroes’.

Imishinga 10 ya mbere impinduka ku cyerekezo cy’ubukungu bwa Afurika

Abafite imishinga 10 ya mbere bageze ku cyiciro cya nyuma muri ABH 2026, bagaragaza ishusho y’abanyamishinga bafite uruhare mu kubaka ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika.

Benshi muri bo bakorera mu bice by’icyaro cyangwa hafi y’ahabera amasoko. Ubuhinzi n’ibijyanye no guteza imbere ubuzima bigaragara ko buri kimwe cyihariye 30% by’abafite imishinga.

Ibi ngo bigaragaza ko hibandwa cyane ku ruhererekane rw’ibiribwa, kongera umusaruro w’ubuhinzi, ndetse no kunoza uburyo serivisi z’ubuzima zitangwa n’uko abaturage bazigeraho.

Abagore bagize 40% by’abafite imishinga 10 bageze ku cyiciro cya nyuma, naho impuzandengo y’imyaka y’abashinze ibigo by’ishoramari ni 35.

Abafite imishinga yageze ku cyiciro cya nyuma, baturuka mu bihugu umunani ari byo Misiri, Kenya, Ethiopia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Benin na Côte d’Ivoire. Bakorera mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, inganda n’ubukorikori, ikoranabuhanga mu bucuruzi n’uburezi.

Akanama nkemurampaka kasuzumye buri mushinga harebwa imbaraga zawo, ubushobozi bw’ubuyobozi, udushya, uruhare mu iterambere, ubushobozi bwo gukura ndetse n’ubushobozi bwo kwaguka ukagera ku rwego runini.

Naom Monari, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Bena Care, avuga ko kuba umushinga we waraje mu mishinga 10 ya mbere, ari umusaruro w’imyaka ine yamaze ashaka amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Agira ati: “Natangiye gusaba kwitabira ABH mu myaka ine ishize, ariko ubu ni bwo bwa mbere nageze kure mu irushanwa. Buri gihe nagiraga uburyo bwo kubara no gucunga imari y’umushinga wanjye, ariko mbere nabibonaga cyane nk’igikoresho abashoramari bakeneye.”

Ibi bikorwa bizasozwa na ABH Top 10 Founder’s Forum tariki ya 30 Ugushyingo, ndetse na ABH Summit & Labs izaba tariki ya 1 Ukuboza, bikazabera muri Kigali Convention Centre.

Inkunga zose ziteganyijwe muri ABH zingana na miliyoni 1.5 z’amadolari ya Amerika. Uwegukana igihembo cya mbere azahabwa ibihumbi 300 by’amadolari, uwa kabiri ibihumbi 250, naho uwa gatatu ibihumbi 150.

Abanyamishinga barindwi basigaye bazahabwa ibihumbi 100 by’amadolari buri umwe, naho ibihumbi 100 by’amadolari asigaye azakoreshwa mu mahugurwa no kumenyereza abanyamishinga ku rwego mpuzamahanga.

Uretse inkunga y’amafaranga, aba banyamishinga bazabona amahirwe yo guhugurwa, kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse no kwinjira mu muryango wa ABH, uhuza abanyamishinga, abashoramari, abayobozi mu bucuruzi n’abajyanama bo hirya no hino muri Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  4. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53
  5. NRS yasabye Sena ubuvugizi bwihariye ku rubyiruko rufite imyitwarire ibangamiye abaturage 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:50