Umuhanzi wo muri Uganda, Pallaso yavuze ko Diamond Platnumz wo muri Tanzania yikunda, amushinja kumara imyaka myinshi ataramira muri Uganda akinjiza amafaranga aturutse ku bakunzi be, ariko ntakorane indirimbo n’abahanzi baho.
Ikinyamakuru cya Howwe cyavuze ko ibyo Pallaso yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Televiziyo zikorera muri Uganda cyabaye mu ijoro ry’itariki 18 Ugushyingo 2026, aho Pallaso yavuze ko Diamond Platnumz yikunda.
Pallaso yagize ati: “Diamond Platnumz ni umuntu wikunda. Amaze imyaka irenga 15 adakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Uganda. Arikunda cyane, akomeza kuza kudukuramo amafaranga ariko ntashishikajwe no gukorana n’umwe mu bahanzi bo muri uru ruganda.”
Akomeza avuga ko kuba Diamond akomeje gutaramira muri Uganda no kuhakura amafaranga, bikwiye kumutera no gukorana n’abahanzi baho, nk’uburyo bwo gushimira abakunzi be bamushyigikiye mu myaka ishize.
Ibi byongeye kubyutsa impaka ku mikoranire y’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane uruhare abamaze kumenyekana mu karere bakwiye kugira mu guteza imbere abahanzi bo mu bindi bihugu.
Pallaso abivuze mu gihe Diamond Platnumz aherutse kugaruka ku kibazo cyo kudasohora indirimbo yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, avuga ko atumva impamvu izo ndirimbo zitajya hanze kandi ko atari ukubura ubushake bwo gukorana na bo.
Ku wa 29 Ukwakira 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala muri Uganda, Diamond yavuze ko amaze gukorana indirimbo n’abahanzi benshi bo muri icyo gihugu kurusha abo mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose hanze ya Tanzania, ariko izo ndirimbo zikaba zitarasohoka. avuga ko impamvu zibitera ari igihe n’Imana, kandi ko yizeye ko hari indirimbo ishobora gusohoka mbere y’impera za 2026 cyangwa mu 2027.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE