Imiryango itari iya Leta yasabwe kugira uruhare mu gukumira ivangura n’ihohoterwa

Imiryango itari iya Leta yasabwe kugira uruhare mu gukumira ivangura n’ihohoterwa

Imiryango itari iya Leta yasabwe kongera uruhare mu gukumira no kurwanya ivangura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, binyuze mu guhindura imyumvire, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gufasha abahohotewe n’abahejwe kubona ubutabera.

Ibi byagarutsweho ku wa 18 Ugushyingo 2026, mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Rwanda Bridge to Justice, yahuje abahagarariye imiryango itandukanye itari iya Leta, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kumenya, gukumira no kurwanya ivangura n’ihohoterwa.

Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’impinduka mu myumvire kugira ngo abantu n’imiryango barusheho kubaha uburenganzira bwa buri wese, hatitawe ku gitsina, ubumuga cyangwa ibindi bishobora gutuma umuntu ahezwa.

Dr. Antoine Nzayisenga, uyobora Itorero Anglican Mission Episcopal Church (AMEC) mu Rwanda, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare mu guhindura imyumvire ituma bamwe mu bantu bahezwa, by’umwihariko abana n’abagore.

Yatanze urugero rw’umwana ushobora kwirukanwa cyangwa guhezwa kubera imyambarire ye, bikamutera kwigunga no kwitandukanya na sosiyete, nyamara ari na yo azakenera kugira ngo abashe kwiteza imbere amaze gukura.

Yagize ati: “Kugira ngo tubashe kubaka umuryango utuje kandi utekanye, tugomba guhera ku itorero ryo mu rugo, rigizwe n’umugabo, umugore, abana n’abandi bantu babegereye. Iyo abantu bamenye indangagaciro na kirazira, icyo amategeko ateganya n’uruhare rw’umuco mu kubana neza, ivangura, ihezwa n’ihohoterwa bishobora kugabanuka.”

Mukazayire Christine, washinze umuryango Women Empowerment and Disability Inclusion, yavuze ko kurwanya ivangura bidakwiye gushingira gusa ku kuba hari amategeko arihana, ahubwo bikwiye gutangirira ku guhindura imyumvire y’abantu.

Yasobanuye ko abantu bakwiye gusobanurirwa impamvu yo kubaha uburenganzira bwa bagenzi babo, aho kubikora gusa batinya ibihano biteganywa n’amategeko.

Yagize ati: “Igikenewe si ukuvuga gusa ko amategeko ahari, ahubwo ni ukwigisha abantu guhindura imitekerereze yabo, bakumva impamvu yo kubaha abandi. Umuntu akwiye guhitamo gukora ikintu azi impamvu yacyo, atari ukubera ko itegeko ribimutegeka.”

Twizerimana David, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango THT uharanira guteza imbere uburenganzira no kurwanya ivangura rikorerwa abafite ubumuga, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa bitandukanye mu muryango nyarwanda, bityo ikaba ikwiye kugira ubumenyi buhagije ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Yagize ati: “Abantu dukorana muri sosiyete sivile bakora ibikorwa byinshi bireba abaturage, ariko hari igihe muri ibyo bikorwa hagaragaramo uburyo buheza abafite ubumuga. Ni ngombwa ko bagira ubumenyi ku burenganzira bwabo, bakanabafasha kugira uruhare mu bikorwa bakorana n’abandi Banyarwanda.”

Rwamurangwa Eluine, umukozi wa Rwanda Bridge to Justice ushinzwe gukurikirana no kugenzura ibikorwa, yibukije ko ivangura n’ihezwa binyuranyije n’amategeko, asaba abantu bahura na byo kutabyihererana, ahubwo bakabimenyesha inzego zibishinzwe.

Yavuze ko Itegeko Nshinga n’andi mategeko arengera uburenganzira bwa muntu ateganya ko uburenganzira bwa buri wese bugomba kubahirizwa, ashimangira ko kurwanya ivangura ari ingenzi mu kubaka umuryango utekanye no guteza imbere igihugu.

Yagize ati: “Amategeko ahana ivangura cyangwa ihezwa iryo ari ryo ryose. Itegeko Nshinga ritwibutsa ko umuntu ari ntavogerwa. Icya mbere ni uko ari icyaha gihanwa n’amategeko, icya kabiri ni uko bitworohereza mu rugendo rw’iterambere kuko kubana neza ari umuco wacu.

“Abavangurwa cyangwa abahezwa ntibakwiye kubyihererana. Bajye babigeza ku nzego zibegereye, yaba imiryango itari iya Leta cyangwa inzego z’ibanze, harimo na Rwanda Bridge to Justice.”

Imibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ihohoterwa

Imibare yatanzwe ku ihohoterwa mu Rwanda igaragaza ko rikiri ikibazo gihangayikishije, by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Imibare itangwa n’inzego zitandukanye  igaragaza ko 37% by’abagore n’abakobwa na 30% by’abagabo bari hagati y’imyaka 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku gitsina cyangwa ku marangamutima.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2025 igaragaza ko 46% by’abagore bigeze gushyingirwa bakorewe ihohoterwa n’abo bashakanye, mu gihe abagabo bagezweho n’icyo kibazo bangana na 18%.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu ntangiriro za 2026 na yo igaragaza ko abagore n’abakobwa ari bo benshi mu bagana ibigo by’ubuvuzi kubera ihohoterwa, aho bangana na 84%, mu gihe abagabo ari 15%.

Ku rundi ruhande, imibare ya gahunda ya Isange One Stop Center igaragaza ko umubare w’abagana ibigo bitanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa wavuye ku 33 800 mu mwaka wa 2020/2021 ugera ku 42 000 mu 2025. 

Iyi mibare igaragaza ko hakiri akazi ko gukomeza gukumira ihohoterwa, gukangurira abantu kurimenyesha inzego zibishinzwe no korohereza abarikorewe kubona ubufasha n’ubutabera.

Rwamurangwa Eluine, umukozi wa Rwanda Bridge to Justice, yibukije ko ivangura n’ihezwa ari ibikorwa bihanwa n’amategeko
Mukazayire Christine washinze umuryango WEDI, yavuze ko kurwanya ivangura bikwiye gutangirira ku guhindura imyumvire y’abantu.
Dr. Antoine Nzayisenga, uyobora itorero Anglican Mission Episcopal Church (AMEC) mu Rwanda.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53