Abaturage batuye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, by’umwihariko mu Kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyobo byubatswe kugira ngo bifate amazi amanuka ava muri iyi Pariki byagabanyije ibyago by’imyuzure, yajyaga yangiza imyaka, igasenya amazu ndetse igashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Aba baturage bavuga ko mbere y’uko hubakwa ibyo byobo bifata amazi, amazi yamanukaga aturutse mu birunga afite umuvuduko mwinshi, agasendera mu mirima, agasenya amazu ndetse akangiza imyaka irimo ibirayi n’ibigori. Gusa ngo kuva ibikorwa byo kubaka ibyo byobo bitangiye mu 2014, imibereho yabo yarahindutse kuko amazi menshi asigaye afatwa mbere yo kugera mu ngo no mu mirima.
Nshimiyimana, umwe mu batuye muri aka gace, avuga ko mu 2007 yagize igihombo gikomeye ubwo amazi yamanukaga aturutse mu birunga akangiza inzu ye n’imyaka yari yarahinze, irimo ibirayi n’ibigori.
Ati: “Mu mwaka wa 2007, amazi yaturutse mu birunga yangije inzu yanjye ndetse atwara n’imyaka nari nahinze, cyane cyane ibirayi n’ibigori. Byari ibintu bibabaje kuko umuntu aba yarakoze cyane ahinga, ariko amazi akaza mu kanya gato agasenya ibyo yari yararuhiye. Twabaga duhangayitse cyane iyo imvura yagwaga, tutazi icyo turi busange mu ngo zacu no mu mirima.”
Avuga ko kuva hubatswe ibyobo bifata amazi, impungenge bari bafite zagabanutse kuko amazi atakimanuka afite umuvuduko ukomeye nk’uwo bahuraga na wo mbere.
Yagize ati: “Ubu turashima ko ikibazo cy’amazi cyagabanyijwe cyane. Amazi aza agafatwa muri ibi byobo no mu miyoboro yabugenewe, ntakomeze kwibasira amazu n’imyaka nk’uko byahoze. Ubu dushobora guhinga dufite icyizere cyo kubona umusaruro, kandi tukaryama tudahangayikishijwe n’uko amazi aza kudusenyera.”
Habimana Straton na we avuga ko mbere y’uko hubakwa ibyo byobo, amazi yamanukaga aturutse mu birunga yabatezaga igihombo, yangiza imyaka, agasenya amazu ndetse rimwe na rimwe agahitana ubuzima bw’abantu.
Yagize ati: “Aha hantu habaga amazi menshi amanuka mu birunga, akaza afite umuvuduko ukomeye agasenya inzu, agatwara imyaka yacu ndetse hari n’abo yagiye ahitana. Twabaga duhangayitse buri gihe iyo imvura yagwaga, tutazi niba tuzasanga amazu yacu agihagaze cyangwa imyaka itaratwawe n’amazi.”
Akomeza avuga ko ibyobo byubatswe byahinduye imibereho yabo kuko amazi atakimanuka afite umuvuduko ukomeye nk’uwo bahuraga na wo mbere.
Ati: “Kuva ibi byobo byubakwa, ubuzima bwarahindutse. Amazi ava mu birunga aza agafatwa muri iyi miyoboro no muri ibi byobo, ntakomeze kwibasira amazu n’imirima nk’uko byahoze. Ubu turahinga tukabona umusaruro, tukaryama tugasinzira. Turashimira ubuyobozi bwatekereje kuri iki kibazo bukadufasha kukivugutira umuti. Natwe tuzafata neza iyi miyoboro n’ibyobo kuko tumaze kubona akamaro kabyo.”
Mukankubito na we avuga ko mbere y’uko hubakwa ibyo byobo, abaturage bahuraga n’akazi ko gucukura imiringoti yo kuyobora amazi, ariko ntibibabuze guhura n’ingaruka zayo iyo yabaga ifite umuvuduko mwinshi.
Yagize ati: “Twari twaramenyereye guhora ducukura imiringoti kugira ngo amazi atagera mu ngo no mu mirima, ariko hari igihe yamanukaga afite ingufu nyinshi agatwara n’iyo twacukuye. Ubu amazi aza agafatwa mu miyoboro no muri biriya byobo byubatswe, umuvuduko wayo ukagabanuka.”
Akomeza agira ati: “Turifuza ko n’abandi baturage batuye mu nkengero za Pariki y’Ibirunga bagerwaho n’ibikorwa nk’ibi, kuko byatumye turushaho guhinga dutekanye kandi tukabona umusaruro.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Ngendahayo Jean, avuga ko kuva mu 2014 hatangira kubakwa ibikorwa byo gufata amazi, umutekano w’abaturage bo muri aka gace wagiye urushaho kuba mwiza, bitewe n’uko umuvuduko w’amazi yamanukaga aturutse mu birunga wagabanyijwe.
Avuga ko muri aka gace hamaze kubakwa ibyobo bine bifata amazi, bikaba byaragize uruhare mu kugabanya ingaruka z’imyuzure yajyaga yangiza imyaka, amazu n’imihanda.
Yagize ati: “Mu minsi ishize, amazi yavaga mu birunga yagendaga akwirakwira hose mu mirima y’abaturage, akangiza imyaka, agasenya amazu ndetse agafunga n’imihanda igera mu Mujyi wa Musanze. Kuva mu mwaka wa 2014 hatangira kubakwa ibi byobo bifata amazi, umutekano w’abaturage bo muri aka gace wagiye uba mwiza. Kugeza ubu hamaze kubakwa ibyobo bine, kandi byagize uruhare mu kugabanya ibibazo by’amazi byajyaga byibasira abaturage.”
Akomeza avuga ko n’umugezi wa Rwebeya wubatsweho inkuta zigamije kugabanya imbaraga z’amazi, kugira ngo atongera gusendera mu mirima y’abaturage no guteza ibindi byangiza.
Yagize ati: “Nk’uko mubibona, n’umugezi wa Rwebeya wubatsweho inkuta zigabanya imbaraga z’amazi kugira ngo atongera kwangiza ibice biwukikije. Ubu ntitukigaragaza ibibazo by’imyuzure nk’ibyo twahuraga na byo mu bice byo munsi y’ibirunga. Ahatarubakwa ibyobo nk’ibi na ho hari gahunda yo kubyubaka, kimwe no gukomeza kunoza ibikorwa byo kurinda imigezi iteza ikibazo.”
Ngendahayo asaba abaturage gukomeza kubungabunga ibyobo bifata amazi n’imiyoboro bubakiwe, bakirinda kubyangiza cyangwa kubizibiranya kugira ngo bikomeze gukora neza no kurinda ibikorwa byabo.
Yibutsa ko kubungabunga ibyo bikorwa ari inshingano ihuriweho n’abaturage n’ubuyobozi, kuko ari bwo buryo bwo gukomeza kugabanya ibyago by’imyuzure ishobora kwibasira abantu n’ibikorwa byabo.
Ku baturage bo mu Kagari ka Nyabigoma, ibyobo bifata amazi amanuka ava mu birunga byabaye igisubizo ku kibazo bari bamaze igihe bahanganye na cyo. Icyakora, gukomeza kubibungabunga no kwagura ibikorwa nk’ibi mu bindi bice bikiri mu kaga ni ingenzi kugira ngo umutekano w’abaturage, amazu yabo n’umusaruro w’ubuhinzi bikomeze kurindwa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE