Imirimo yo kubaka urugomero rw’Umuvumba igeze kuri 74%

Imirimo yo kubaka urugomero rw’Umuvumba igeze kuri 74%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’Umuvumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba igeze kuri 74%.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert yasuraga ahari kubakwa uyu mushinga (Muvumba multi-purpose dam) mu Murenge wa Karama.

Ni uruzinduko rwari rugamije kureba aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze, uko ikorwa, imbogamizi zihari ndetse n’ingamba ziteganyijwe zo gukumira ibiza bishobora kwibasira uru rugomero n’ibikorwa remezo birukikije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi ari nacyo gikurikirana imirimo y’uyu mushinga, Ndekezi Francois yagaragaje ko mu byitaweho harimo gukumira ibiza byagira ingaruka ku baturage n’izo abaturage bateza uwo mushinga.

Ati: “Hari byinshi byashyizwe mu nyigo z’umushinga birimo no gukumira ibiza. Muri byo harimo kuba twarimuye abaturage bari mu nkengero zawo bakajya hanze ya metero 50 uvuye aho idamu igera. Ibi bigamije kurinda ko ibikorwa by’abaturage byagira ingaruka ku kiyaga twubaka, ndetse no kuba nacyo kitabagiraho ingaruka mu gihe amazi yiyongereye n’ibindi.”

Akomeza avuga kandi ko hari ibindi bikorwa bigamije kurinda isuri.

Ati: “Mu bindi dukora ni uko inkengero z’iki kiyaga gihangano turi kuhatera ibiti ndetse tukazanaca amaterasi y’indinganire ku misozi ikikije umugezi w’Umuvumba uzagaburira iki kiyaga. Hari n’urukuta rukomeye rwubatswe rufite ubushobozi bwo gutangira amazi mu gihe ikiyaga cyasandara nubwo bidakunze kubaho. Ibi byose bizakumira ibiza binafashe mu gushyira mu bikorwa neza uyu mushinga.”

Yongeyeho ko imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze ku kigero cya 74% cy’imirimo yose iteganyijwe.

Yagize ati: “Uyu mushinga wo kubaka ikiyaga gihangano cy’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, ubu ugeze ku kigero cya 74% by’imirimo yose iteganyijwe mu kuwubaka.”

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira.  yasabye abashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga gukomeza gukurikirana imbogamizi zishobora kuvuka no gushyiraho ingamba zo kuzikumira hakiri kare, kugira ngo uzarangire neza kandi utange umusaruro uteganyijwe.

Mu byo uyu mushinga uzafasha harimo kuhira imyaka kuri hegitari 10 000, bityo ukagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere ubuhinzi bugezweho, hakoreshejwe uburyo bwo kuhira imyaka.

Uzafasha kandi kugeza ku baturage amazi meza angana na metero kibe 50 000 ku munsi, bikazagira uruhare mu kunoza isuku n’isukura no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. Rtd Albert Murasira yasuye umushinga w’Umuvumba
Maj. Gen. Rtd Albert Murasira yagaragarijwe ibiri gukorwa muri uyu mushinga bijyanye no gukumira ibiza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Ibyobo bifata amazi byagabanyije imyuzure mu baturage 19 Ugushyingo 2026 Saa 18:05
  2. Ngoma: Bahangayikishijwe n’icyonnyi cya nkongwa y’ibigori kitagikangwa n’umuti 19 Ugushyingo 2026 Saa 17:35
  3. Israel Mbonyi yagaragaje impamvu atarabasha gutaramira muri Stade Amahoro 19 Ugushyingo 2026 Saa 16:53
  4. U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo mu Australia 19 Ugushyingo 2026 Saa 13:17
  5. Nyamasheke: Abarenga 30 bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi 19 Ugushyingo 2026 Saa 13:17