Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare
Itsinda ry’abasirikare bakuru biga muri Kaminuza ya Gisirikare y'u Rwanda Ishuri Rikuru rya Gisirikare (National Defence College – NDC) ryashimye uruhare rw’Akarere ka Nyagatare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ry’Igihugu, zirimo Icyerekezo 2050 na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2). Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo iri tsinda ryasuraga Akarere ka Nyagatare, rigasobanurirwa uko inzego z’ibanze zigira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere z’igihugu. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba ibikorwa bitandukanye by’iterambere, kumenya uko igenamigambi ry’Akarere rikorwa n’uko rishingira ku byerekezo n’intego Guverinoma iba yihaye. Mu bibazo babajije abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, hibanzwe ku ngamba zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, gahunda zo kwikura mu…
21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15








