Nyagatare: Abiga mu mashuri yisumbuye biyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

Nyagatare: Abiga mu mashuri yisumbuye biyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye cyane abiga bataha mu miryango yabo bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko ku ishuri rya Rwisirabo biyemeje kwirinda ibiyobyabwenge kuko basobanukiwe ububi bwabyo ku buzima bwabo, ubw’abandi n’Igihugu muri rusange.

Kamugundu Gerard yagize ati: “Ibyo tubwirwa n’ubuyobozi ni ukuri. Urabona amashuri menshi asigaye afite abana biga bataha mu ngo. Iyo hari ahantu hacururizwa ibiyobyabwenge abana na bo bashobora kubijyamo akaba ari yo mpamvu tugiye gufatanya n’ubuyobozi bwacu gutanga amakuru ku bakinangiriye badashaka kubireka.”

Kayesu Jovia umwe mu banyeshuri waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Impanuro duhabwa n’ubuyobozi turazumva kandi ni iby’ingenzi kuzikurikiza. Icyo numva dukwiye kwitaho ni ukwirinda kugendera n’abadafite imico myiza kuko akenshi ari byo byoreka abana. Ugasanga wari muzima wisengera ariko imico ukura hanze ku bandi ikaguhindura kugeza ubwo wakwisanga uri no mu ngeso mbi nk’izo gukoresha ibiyobyabwenge. Nagira bagenzi banjye inama yo kwiga dufite intego ndetse niba dushaka kugira koko ubwenge tukirinda ibibuyobya.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Rwisirabo na bamwe mu banyeshuri, bafatanyije mu kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye, hagamijwe gusobanurira abana ububi bwabyo banashishikarizwa kubyirinda.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Bagirishya Peter avuga ko amakuru aturuka muri iryo shuri rya Rwisirabo avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bagiye bafatirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati: “Nahoze nganira n’ubuyobozi bw’ishuri batubwira ko hari bamwe mu bana mu minsi ishize bafashwe bari mu nzira zifite aho zihuriye n’ibiyobyabwenge. Ni ikibazo gikomeye rero urubyiruko rwacu noneho ruri ku ntebe y’ishuri hagize abishora muri izi ngeso mbi, kuko byazaduteza ingorane, ari nayo mpamvu dusabwa ubufatanye mu kubarinda ibiyobyabwenge mu buryo bwose bushoboka.”

Uyu muyobozi yasabye abanyeshuri gushyira mu byo biga indangagaciro zo kwirinda ibiyobyabwenge. Ati: “Bana bacu rero muri kwiga kugira ngo muzagire abo muba bo. Turabasaba no kwiga kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ibi kandi mukabyigisha n’abandi ndetse abo mukeka bashobora gukururwa na bo mukababa hafi mukabibutsa ko bibajyana habi.”

Abanyamategeko bagaragarije abo banyeshuri ko nubwo ari bato ariko amategeko abahana mu cyiciro cyabo ndetse ubifatiwemo akabifungirwa. Ababyeyi n’abaturanyi b’imiryango y’abanyeshuri basabwe kuba bandebereho bakarinda Imidugudu yabo kuba yaba indiri y’ahakoresherezwa ibiyobyabwenge. Basezeranyije gutanga umusanzu mu kurinda urubyiruko.

Ubwo abanyeshuri basobanurirwaga ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa no kubyirinda hangijwe ibiyobyabwenge birimo inzoga zo mu mashashi, inzoga zitemewe ndetse n’urumogi bifite agaciro k’asaga miliyoni 10 Frw, byafatiwe mu Tugali dutandukanye two mu Murenge wa Karangazi.

Ibiyobyabwenge byangirijwe imbere y’abanyeshuri bamaze gusobanurirwa ububi bwabyo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Mushimiyimana Pascal wari umukinnyi wa Special Olympics yapfiriye mu irushanwa 21 Ugushyingo 2026 Saa 15:55
  2. Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Arena 21 Ugushyingo 2026 Saa 14:28
  3. Bruce Melodie yahawe Gold Play Button ya YouTube kubera kuzuza abamukurikira miliyoni 1 21 Ugushyingo 2026 Saa 11:45
  4. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  5. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14