Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje inzira zizakoreshwa mu Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2027, ryahawe umwihariko wo guhuzwa n'amasiganwa atatu mu minsi umunani. Izi nzira zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026 binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Rwanda Cycling Day 2026’, cyitabiriwe n’abakinnyi, abafatanyabikorwa n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino w’amagare mu Rwanda. Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 19 kuva ryaba mpuzamahanga, ndetse n’inshuro ya cyenda kuva rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa 2,1. Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Hubert, yagaragaje ko Tour du Rwanda izaba mu buryo bwihariye aho ku nshuro ya mbere mu minsi umunani hateganyijwemo amasiganwa atatu atandukanye. Aya masiganwa azatangira…
20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14








