Nyamasheke: Abarenga 30 bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi
Abaturage barenga 30 bo mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu ishize batarahabwa ingurane z’ibiti n’imyaka byangijwe ubwo hacishwaga umuyoboro w’amashanyarazi mu masambu yabo. Aba baturage bo mu Midugudu ya Cyeshero na Mashyuhira, mu Kagari ka Ngoma, ndetse n’abo mu Kagari ka Nyarusange, bavuga ko mu mpera za 2023 abakozi bacishaga umuyoboro w’amashanyarazi mu masambu yabo batemye ibiti birimo gereveriya, inturusu, avoka n’ibindi, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa. Bavuga ko gutinda guhabwa ingurane bibagiraho ingaruka, kuko hari ibyo ayo masambu n’ibiti byabinjizaga, birimo amafaranga bifashishaga mu mibereho y’imiryango yabo no kwishyurira abana amashuri. Ndorebo Boniface, utuye mu Mudugudu wa Cyeshero, avuga ko ibikorwa byo gutema ibiti byakozwe mu 2023, ariko ko kuva icyo…
19 Ugushyingo 2026 Saa 13:17








