Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyari zisaga 23 Frw rw’ibikomoka kuri peteroli
Umushoramari Aliko Dangote yatangije umushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli mu Karere ka Lamu muri Kenya, umushinga wateganyirijwe miliyoni 16 z'amadolari ya Amerika zingana na miliyari 23 z’amafaranga y'u Rwanda. Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka urwo ruganda wabaye kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, witabirwa Perezida wa Kenya, William Ruto uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Benin Romuald Wadagani, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Muri uyu muhango Dangote yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha Akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli. Ati “Iyo urebye Afurika y’Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.” Umushoramari yakomeje asaba ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu mishinga minini y’iterambere…
30 Nzeri 2026 Saa 15:16








