Indirimbo Meddy yakoranye na Eddy Kenzo mbere ya COVID-19 yasohotse 

Indirimbo Meddy yakoranye na Eddy Kenzo mbere ya COVID-19 yasohotse 

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Eddy Kenzo yashimishije abakunzi b’umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise “Gusa”, yahuriyemo n’umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, atarahindura ngo ajye mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

Iyi ndirimbo y’urukundo yakozwe na Producer Pastor P mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi mu mwaka wa 2020, kandi yayihuriyemo n’uyu muhanzi wo mu Rwanda mbere y’uko ahindura akajya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Aya makuru yemejwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru (Press Release) ryashyizwe hanze ku wa 24 Kamena 2026, aho Eddy Kenzo yavuze ko ari gutegura gusohora ibikorwa bibiri bishya.

Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo “Gusa” yakoranye na Meddy, ndetse n’amashusho y’indirimbo “Missounwa Remix” yakoranye n’umuhanzikazi Monique Séka wo muri Côte d’Ivoire.

Iyo ndirimbo ya Eddy Kenzo na Meddy yitezweho kwigarurira imitima ya benshi kuko bombi ari abahanzi bafite amateka akomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ruhando mpuzamahanga. 

Meddy amaze igihe adashyira hanze indirimbo nyinshi ndetse yahinduye n’icyerekezo cy’umuziki we, bityo iyi ndirimbo “Gusa” ishobora kuba imwe mu zongera kumugaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10