U Rwanda rwijeje Lesotho gushimangira ubufatanye buteza imbere abaturage 

U Rwanda rwijeje Lesotho gushimangira ubufatanye buteza imbere abaturage 

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gushimangira ubufatanye na Lesotho mu bijyanye n’imiyoborere kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, ubwo yitabiraga Inama yiga ku miyoborere muri Lesotho, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.  

Yagize ati: “Twishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubumenyi byabaye hagati y’Ibihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira umwiherero w’abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye. Twiteguye kurushaho gushimangira ubwo bufatanye kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Wagaragarijwe mu bikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw’abayobozi b’impande zombi.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2021 Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda agirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho asura ibikorwa bya Polisi y’icyo Gihugu.

Uru ruzinduko rwatanze umusaruro kuko abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda muri Kanama 2021.

Mu 2024 kandi ibihugu byombi byasinye amasezerano y’imikoranire (General Cooperation Agreement) azagira uruhare mu gufasha ibihugu byombi kwagura imikoranire igamije inyungu ku mpande zombi.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Matekane
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yari kumwe n’abandi bayobozi bagize Guverinoma
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25