U Bwongereza: Baricuza icyemezo cyo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU)

U Bwongereza: Baricuza icyemezo cyo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU)

Hashize imyaka 10 u Bwongereza buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit), ariko isesengura rishya rigaragaza ko ingaruka z’icyo cyemezo zitagarukiye ku bukungu gusa, ahubwo zanagize ingaruka zikomeye no muri politiki no mu mibereho y’abaturage.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo kizobereye mu gupima ibitekerezo by’abaturage mu bjyanye n’ubukungu n’amasoko, YouGov bwerekana ko 57% by’Abongereza bavuga ko kuva muri EU byari amakosa, mu gihe 30% gusa ari bo bakibona nk’icyemezo cyiza.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Bwongereza igaragaza ko ubukungu bw’igihugu bwagabanyutseho 6% kubera Brexit. Abasesenguzi bavuga kandi ko kuva icyo gihe imvugo z’urwango, ivangura rikorerwa abimukira n’Abayisilamu n’amakuru y’ibinyoma byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byariyongereye.

Bemeza ko nubwo u Bwongereza bushobora kongera kuzahura ubukungu, kongera kubaka ubumwe n’icyizere hagati y’abaturage ari byo bizasaba imbaraga nyinshi.

NIYIRORA Theogene

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48