Axel Mpoyo na Ntore Habimana bahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball

Axel Mpoyo na Ntore Habimana bahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryahagaritse abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, mu bikorwa byose byaryo birimo n’amarushanwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Ku wa 11 Kamena 2026, ni bwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’abagabo muri Basketball, Murenzi Yves yahamagaye abakinnyi 16 azakuramo abo azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.

Mu rutonde rw’abakinnyi 16 bazitabira irushanwa rizabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026, harimo Ntore Habimana na Axel Mpoyo bakinira APR BBC.

Mu gihe abandi batangiye umwiherero, Ntore na Mpoyo ntabwo bitabiriye nubwo bahawe uburenganzira n’ikipe ya APR BBC basanzwe bakinira.

Mu itangazo FERWABA yashyize hanze kuri uyu wa Mbere yavuze ko abakinnyi bombi bahagaritswe umwaka mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda kubera kutitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange ya FERWABA yateranye mu Ukuboza 2025, aho yemeje ko umukinnyi utazajya witabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu azajya ahagarikwa umwaka umwe.

Si ubwa mbere, aba bakinnyi bombi banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu dore ko byaherukaga mu Ugushyingo 2024 ubwo hakinwaga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal icyo gihe bavuze ko bananiwe kubera umwaka w’imikino muremure bagize.

Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, ikaba ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea iyoboye n’amanota atandatu, Tunisia y’amanota atanu na Nigeria y’amanota ane.

Amakipe 80 yo muri Afurika, Aziya, u Burayi na Amerika ni yo yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera i Doha muri Qatar mu 2027, aho kuri ubu imyanya ihatanirwa ari 31. Amakipe 16 yo muri Afurika arimo u Rwanda, azavamo atanu azitabira iri rushanwa binyuze mu majonjora.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho nyuma y’ibiganiro 13 Ugushyingo 2026 Saa 14:03
  2. Spice Diana yasobanuye impamvu ataycemerera abantu kumusura mu rugo  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  3. Bruno Fernandes yongeye kwanga amasezerano mashya muri Manchester United  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:34
  4. Chriss Eazy yishimiye uko yakiriwe mu Burundi 13 Ugushyingo 2026 Saa 12:16
  5. U Rwanda rurasaba ubufatanye mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ibihe 13 Ugushyingo 2026 Saa 10:04