Ubushyuhe bwatwaye umuriro mu Bufaransa; mu Bwongerezera ibigo 1 000 birafunga

Ubushyuhe bwatwaye umuriro mu Bufaransa; mu Bwongerezera ibigo 1 000 birafunga

Umugabane w’i Burayi ukomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije aho bwatumye ibigo by’amashuri birenga 1 000 byo mu Bwami bw’u Bwongereza bifunga, mu gihe mu Bufaransa bwateje ikibazo gikomeye cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Mu bihugu byinshi by’i Burayi, ubushyuhe buri kuzamuka bukagera cyangwa bukanarenga dogere Selisiyusi 40°C mu duce tumwe na tumwe, ibintu abahanga bavuga ko byiyongera kubera imihindagurikire y’ikirere.

Ubuyobozi  mu Bufaransa bwatangaje kuri uyu wa Gatatu ko ingo zigera ku 68 000  zidafite umuriro w’amashanyarazi mu Ntara ya Finistère iri mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’icyo Gihugu ariko hari n’ibindi bice wabuzemo.

Ubushyuhe bukabije bwatumye umuriro ukoreshwa mu Bufaransa wiyongera kubera gukoresha cyane ibyuma bikonjesha ariko ubwo bushyuhe bukomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage cyane cyane abana, abasaza n’abarwaye indwara zidakira.

Nibura abantu 48 bamaze gupfa mu Bufaransa bazize kurohama, mu gihe bageragezaga gushaka aho bahungira ubwo bushyuhe ndetse hari andi makuru avuga ko abana babiri bapfiriye mu modoka bazize ubushyuhe bukabije.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima y’u Butaliyani yatanze impuruza (red alert) y’ubushyuhe bukabije mu mijyi 16, harimo Milan, Rome n’ahandi.

Aljazeera yatangaje ko Abahanga bavuga ko ubu bushyuhe bukabije buterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’uko umwuka uzenguruka Isi, bigatuma umwuka ushyushye uguma mu gace kamwe iminsi myinshi, bigatuma ubushyuhe bukomeza kuzamuka buhoro buhoro umunsi ku wundi.

Ikimenyetso cy’ubushyuhe mu Bufaransa kikaba cyashingiwe ku mpuzandengo y’ubushyuhe bwo ku manywa na nijoro bupimwa mu bigo 30 bitandukanye; aho cyageze kuri dogere selisiyusi 29.8°C ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, bukaba ari bwo bushyuhe bwo hejuru kurusha ubundi bwose bwigeze bubaho kuva ibipimo byatangira gufatwa mu 1947.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48