Minisitiri Nduhungurihe yerekanye ko u Rwanda ari icyitegererezo ku bihugu bikeneye iterambere 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 22, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegererezo ku bihugu biri mu nzira y’iterambere, ashimangira ko urugendo rw’iterambere rwarwo rushingiye ku kwigira, imiyoborere myiza no kubaka ubufatanye bufite ireme n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, mu Nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku bufatanye bw’Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’Imiryango Mpuzamahanga (South-South and Triangular Cooperation), iri kubera i Kigali, igamije kurebera hamwe uko ibihugu byarushaho gusangira ubunararibonye n’ibisubizo byafasha abaturage babyo mu iterambere rirambye.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutitabiriye iyi nama nk’Igihugu gitanga ibitekerezo gusa, ahubwo nk’igihugu cyanyuze mu rugendo rukomeye gifite ibyo cyagezeho gifatika. Yagize ati: “U Rwanda ntirwitabiriye ibi biganiro nk’abagira icyo bavuga gusa, ahubwo nk’umutangabuhamya w’ibifatika. Mu myaka 30 ishize, igihugu cyacu cyahuye n’ibibazo benshi babona nk’ibidashoboka kongera kubona cyiyubaka.”

Yongeyeho ko uyu munsi u Rwanda rugaragara ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu cyateye intambwe ikomeye mu miyoborere n’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga mu gutanga serivisi za Leta. Yagize ati: “Uyu munsi u Rwanda rugaragazwa ku rwego mpuzamahanga nk’indashyikirwa mu mavugurura y’imiyoborere ndetse n’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga mu serivisi za Leta, ubwisungane mu kwivuza bushingiye ku muturage no kwishakamo ibisubizo binyuze mu nkingi zirimo Umuganda, Imihigo na gahunda ya Grinch.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwasobanukiwe ko iterambere ridashoboka mu gihe hatabayeho ubufatanye, agaragaza ko urugendo rw’iterambere rwarwo rwubakiye ku bufatanye bw’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Yagize ati: “Twamenye ko ntawigira, kandi ko urugendo rw’iterambere rwacu n’abandi rushobora kugerwaho binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.”

Yasobanuye ko ubu bufatanye buzwi nka South-South and Triangular Cooperation bushingiye ku gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu, aho ibikiri mu nzira y’iterambere byigira ku byamaze gutera imbere, bikarushaho kuzamurana.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere byarushaho gushyira imbere ubufatanye bufite intego, bushingiye ku kwigira no gusangira ibisubizo bifatika, kugira ngo iterambere ryihutishwe kandi rigere ku baturage bose.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI) bwagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu bugomba kurushaho gushingira ku gusangira ubunararibonye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho no gushishikariza ibihugu kwishakamo ibisubizo.

Iki kigo kandi cyagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu cy’intangarugero mu gusangira ubumenyi, aho kivuga ko kuva mu 2018 rwakiriye abashyitsi 7 662 baturutse mu bihugu 70 byo hirya no hino ku Isi, baje kwigira ku buryo rwubatse inzego n’ibisubizo byarwo.

U Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri yiga ku bufatanye mu iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’iterambere
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 22, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE