Perezida Trump azatanga igikombe cy’Isi 2026

Perezida Trump azatanga igikombe cy’Isi 2026

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, anagishyikirize ikipe izacyegukana.

Igikombe cy’Isi cyatangiye ku wa 11 Kamena kiri kubera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fox News ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, Gianni Infantino yemeje ko Perezida Trump azakurikira umukino wa nyuma ndetse bafatanye gutanga igikombe ku ikipe izacyegukana.

Ati: “Tuzaba turi kumwe na Perezida [Trump] yishimira umukino wa nyuma ndetse anashyikirize igikombe ikipe izagitsindira.”

Muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 23, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakira imikino 78 mu mikino 104 igize irushanwa, mu gihe indi izabera muri Mexique na Canada.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga, kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey.

Trump yaherukaga gutanga igikombe mu mpeshyi ya 2025, ubwo Chelsea yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe banyagiye Paris Saint-Germain ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi anashyikirize igikombe ikipe izagitsindira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25