Urubanza rwa Kalisa Camarade uregwa kunyereza umutungo wa FERWAFA rwasubitswe
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo Adolphe Kalisa, uzwi nka Camarade. Kalisa aburana asaba kurekurwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukora inyandiko mpimbano, bifitanye isano n’ingendo Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yakoze mu gihe yari mu buyobozi bwa FERWAFA.
Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa 22 Kamena 2026 ryasubitswe kubera ko umucamanza wari kuriburanisha yagize izindi nshingano z’akazi. Urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa 23 Kamena 2026, ari bwo ruzasuzuma ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo.
Muri Nzeri 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwanze kumurekura, ruvuga ko ibyaha akurikiranyweho bikomeye kandi ko ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge z’uko ashobora kubangamira iperereza aramutse arekuwe.
Mu iburanisha ryabanje, ubushinjacyaha bwavuze ko Kalisa yahinduye inyandiko z’imikoreshereze y’amafaranga yakoreshejwe mu ngendo mpuzamahanga z’Amavubi.
Bwamushinje kunyereza amadolari ya Amerika 43 000 yari yaragenewe icumbi ry’ikipe muri Hotel Ibom na Golf Resort zo mu Mujyi wa Uyo muri Nigeria. Bwavuze ko ikipe igarutse i Kigali, Kalisa yagaragaje ko ayo mafaranga yose yakoreshejwe, nyamara raporo zakurikiyeho zagaragaje ko hari amafaranga atarasobanuriwe imikoreshereze.
Ubushinjacyaha kandi bumushinja kongera ibiciro by’ingendo zimwe ziteganyijwe, urugero rwatanzwe, ngo yatanze inyandiko zigaragaza ko icumbi ryagombaga gutwara amadolari 56 320, mu gihe hotel yari yasabye amadolari 26 000 gusa.
Hari kandi amakenga yagaragajwe ku mafaranga yakoreshejwe mu rugendo rwakorewe muri Afurika y’Epfo. Ubushinjacyaha bwifashishije ubuhamya bwa Désiré Niyitanga, wavuze ko amafaranga Kalisa yatangaje ko yakoreshejwe muri hotel agera ku madolari 35 000 adahuye n’ayakoreshejwe mu by’ukuri.
Kalisa anakekwaho gutanga inyemezabuguzi mpimbano, zirimo izifitanye isano n’urugendo rwakorewe muri Nigeria. Ubushinjacyaha buvuga ko yavuze ko hari amafaranga yahaye umuntu witwa Kenani, ngo wari umukozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Mu kwiregura kwe, Kalisa yahakanye ibyo byaha byose, avuga ko yakoze inshingano ze mu buryo bwiza kandi ko yizeye uwo mukozi wa FIFA ku buryo nta mpamvu yari afite yo gukeka ko hari amakosa yakozwe.
Umunyamategeko we, Me Emmanuel Bizimana, yasabye ko arekurwa by’agateganyo, agaragaza ko umukiliya we yiteguye gutanga ingwate ifite agaciro karenze inshuro enye amafaranga ashinjwa kunyereza.
