Pallaso yanze kwivanga mu makimbirane ya Chameleone na King Saha
Umuhanzi wo muri Uganda, Pallaso, yatangaje ko atazivanga mu makimbirane amaze iminsi avugwa hagati ya mukuru we, Jose Chameleone na King Saha, ashimangira ko nubwo bafitanye isano y’amaraso, afite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku giti cye. Ikinyamakuru Howwe.ug cyatangaje kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026 ko Pallaso yavuze ko yahisemo kutagira uruhande abogamiraho muri ayo makimbirane, nubwo umwe mu bayagiramo uruhare ari mukuru we. Pallaso yabivuze ubwo yabazwaga ku mwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ya King Saha na Jose Chameleone, nyuma y’uko bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Uganda bakekaga ko ashobora kubyuririraho akongera guhangana na King Saha. Yagize ati: “Sinzigera nivanga muri iyi ntambara iri hagati ya King Saha na Chameleone. Nahisemo kuyigendera kure. Ni icyemezo nafashe. Ndi umuvandimwe…
10 Ugushyingo 2026 Saa 15:15








