Cricket: Ikipe y’u Rwanda iratangira irushanwa ryo Kwibuka ikina na Uganda
Taliki 09-06-2022
Rwanda-Uganda (Gahanga-9h30)
Botswana-Kenya (IPRC Kigali-09h30)
Brazil-Nigeria (Gahanga-13h30)
Kuva kuri uyu wa Kane taliki 09 Kamena 2022 mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore mu rwego rwo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022” rikazasozwa taliki 18 Kamena 2022.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 8 ryitabiriwe n’amakipe 8 ari yo u Rwanda, Kenya ifite igikombe giheruka (2021), Uganda, Nigeria, Botswana, Tanzania, Brazil n’u Budage.
Imikino y’irushanwa ryo Kwibuka izajya ibera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga ndetse n’ikibuga cyo muri IPRC Kigali ku Kicukiro. Biteganyijwe ko amakipe yose azakina hagati yayo hakorwe rutonde bitewe n’amanota afite, hanyuma ikipe ya mbere n’iya kabiri zigahatanira igikombe, iya 3 n’iya 4 zizahatanira umwanya wa 3, iya 5 n’iya 6 zihatanire umwanya wa 5 mu gihe iya 7 n’iya 8 zizahatanira umwanya wa 7.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa mbere
Ku munsi wa mbere w’irushanwa , ikipe y’u Rwanda irakina na Uganda kuri Sitade ya Gahanga, umukino uteganyijwe saa tatu n’igice (09h30). Ikipe ya Botswana irakina na Kenya muri IPRC Kigali saa tatu n’igice (09h30) naho ikipe ya Brazil ikine na Nigeria saa saba n’igice (13h30) kuri Sitade ya Gahanga.
Mbere y’uko iyi mikino itangira, Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yatangaje ko ikipe imaze igihe yitegura kandi bizeye kuzitwara neza. Yakomeje avuga ko umwaka ushize mu irushanwa ryo kwibuka ari bwo yari agitangira gutoza iyi kipe ariko ubu amaze kumenya buri mukinnyi n’uko akina.
Agaruka ku makipe mashya muri iri rushanwa ari yo Brazil n’u Budage, umutoza Leonard Nhamburo yavuze ko atari ibihugu bikomeye cyane muri uyu mukino ko biteguye gukina na byo.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane atangaza ko biteguye kuva uyu mwaka watangira ndetse banagize amahirwe yo kujya gukina imikino ya gicuti muri Nigeria bakanitwara neza. Ati : “Turiteguye kandi turashaka ko igikombe gisigara hano”.

Yakomeje avuga ko amakipe yose yitabiriye iri rushanwa bafashe umwanya uhagije wo kuyigaho kugira ngo bamenye uko akina. Ati : “Ibyo bizadufasha guhangana na yo”.
Ikipe ya Kenya ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka umwaka ushize wa 2021, kapiteni w’iyi kipe, Queentor Abel atangaza ko bakoze imyitozo ihagije kandi baje biteguye mu mutwe ndetse bafite n’imbaraga ku buryo biteguye guhangana no kongera gutwara iki gikombe.

Ikipe ya Brazil ni inshuro ya mbere igiye gukina irushanwa muri Afurika, Roberta Moretti Avery, kapiteni w’iyi kipe atangaza ko bishimiye kuba bari mu Rwanda ku nshuro ya mbere bagiye gukina irushanwa muri Afurika. Akomeza avuga ko biteguye kuzakina neza.

Iri rushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko iri rushanwa riteguye neza kandi bishimira ko ririmo kugenda ryaguka intego bafite akaba ari uko rizaba irya mbere muri Afurika mu cyiciro cy’abagore.
Uwimana Sonia ushinzwe iterambere ry’uyu mukino mu cyiciro cy’abagore atangaza ko iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo kongera amarushanwa muri Afurika mu cyiciro cy’abagore. Akomeza avuga ko rifasha abakinnyi kugira ubunararibonye kuko bahura n’abandi bakinnyi bakomeye bigatuma bazamura urwego.
Uwimana Sonia avuga ko uyu mwaka ikipe y’u Rwanda bayiteguye bihagije ndetse n’abakinnyi bakaba bafite ishyaka ndetse biyemeje ko igikombe kigomba gusigara mu Rwanda.
Amakipe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakinnyi b’amakipe 7 n’ababaherekeje basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva ndetse banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amafoto:











Foto: RCA