Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa kabiri mu irushanwa ryo Kwibuka

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 13, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Tanzania 153-115 Kenya

Rwanda 130-78 Germany

Botswana 113-116 Brazil

Nigeria 43-44 Uganda

Taliki 13-06-2022

Germany-Tanzania (Gahanga-09h30)

Imikino y’irushanwa ryo Kwibuka  “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022”, taliki 12 Kamena 2022 yari igeze ku munsi wayo wa 4. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda umukino wa kabiri mu mikino 4 imaze gukina.

Iyi kipe y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu y’u Budage, umukino wabereye muri  IPRC Kigali. Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 130 aho abakinnyi 6 bavuye mu kibuga (6 Wickets).

Ikipe y’u Budage yasabwaga amanota 131 yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 78 mu gihe abakinnyi 7 bavuye mu kibuga (7 Wickets). Ikipe y’u Rwanda yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 52 (52 runs).

Umukinnyi  w’u Rwanda, Ishimwe Henriette ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino. Iyi akaba ari inshuro ya kabiri yari ahawe iki gihembo kuko no ku mukino ikipe y’u Rwanda yatsinzemo Brazil yabaye umukinnyi witwaye neza.

Ikipe ya Tanzania yitwaye neza itsinda Kenya. Iyi kipe  ya Tanzania mu gukubita agapira ishaka amanota “Batting”  yakoze amanota 153 mu dupira 120 (Overs 20). Ikipe ya Kenya  gukuramo aya manota byarayinaniye kuko  mu dupira 120 (Overs 20) yakoze amanota 115, ikipe ya Tanzania yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 38 (38 runs).

Nasra Saidi, ukinira ikipe ya Tanzania ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Ikipe ya Brazil irimo gukina irushanwa ryayo rya mbere ku mugabane w’Afurika yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Botswana. Iyi kipe ya Botswana yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 116 (Overs 19.2) ikora amanota 113 mu gihe abakinnyi  10 basohowe mu kibuga.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Brazil yasabwaga amanota 114 kugira ngo yegukane intsinzi yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 114 (Overs 19) ikora amanota 116 mu gihe abakinnyi 5 bari basohowe mu kibuga.

Roberta Moretti Avery ukinira Brazil akaba ari na kapiteni  ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Mu wundi mukino w’umunsi wa 4 wabaye, ikipe ya Uganda yatsinze Nigeria. Iyi kipe ya Nigeria ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” aho mu dupira  100 (Overs 16.4) yakoze amanota 43, abakinnyi 10 basohorwa mu kibuga.

Ikipe ya Uganda yatangiye gushaka amanota maze mu dupira 52 (Overs 8.4) ikora amanota 44 ihita yegukana intsinzi.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Patricia Malemikia  ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yabashije gukura abakinnyi 5 (5 Wickets) ba Nigeria mu kibuga.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 4, ikipe ya Tanzania irayoboye n’amanota 6 inganya na Nigeria na Kenya. Ikipe ya Uganda iri ku mwanya wa 4 n’amanota 4 inganya n’ ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 5 na Brazil iri ku mwanya wa 6. Ku mwanya wa 7 hari Botswana naho ku mwanya wa 8 hari u Budage aho zose nta nota na rimwe zifite.

Ku munsi wa 5 harakinwa umukino umwe

Imikino irakomeza kuri uyu wa Mbere taliki 13 Kamena 2022  hakinwa umukino umwe ugomba guhuza ikipe y’u Budage na Tanzania. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Gahanga(09h30).

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 13, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE