Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA na F1
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, Mohammed Ben Sulayem na Perezida wa Formula One’, Stefano Domenicali, bari mu Rwanda aho bitabiriye igikorwa cyo gutangaza ko ruzakira 'Formula 1 African Grand Prix' kuva mu 2030. Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, bwagaragaje ko gusangira byabaye nyuma y’igikorwa cyo kwemeza u Rwanda nk’Igihugu kizakira 'Formula 1 African Grand Prix' kuva mu 2030. Bugira buti: “Nyuma yo gutangaza ko u Rwanda ruzakira 'Formula 1 African Grand Prix,' Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa F1, Stefano…
13 Ukwakira 2026 Saa 22:14






































