CECAFA 2022: Ikipe y’u Rwanda mu bagore iratangira ikina na Uganda  

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 1, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 01-06-2022

Djibouti-Burundi  (Njeru-12h00)

Uganda-Rwanda (Njeru-15h00)

Kuva  kuri uyu wa Gatatu taliki 01 kugeza 11 Kamena 2022 mu mujyi wa Njeru  muri Uganda hagiye kubera  irushanwa  rihuza ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba mu mupira w’amaguru mu  bagore  “CECAFA Senior Women’s Championship 2022”.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hateganyijwe imikino ibiri irimo uhuza ikipe ya  Djibouti  n’u Burundi  saa saba (13h00) muri Uganda akaba ari  saa sita  (12h00) mu Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino  harakurikiraho umukino wa Uganda yakiriye irushanwa n’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”.  Uyu mukino uraba saa kumi (16h00) muri Uganda akaba ari saa cyenda (15h00) mu Rwanda.

Mbere y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Habimana Sosthène atangaza ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye guhatana bakegukana intsinzi ku mukino wa mbere.

Muri iyi mikino ya CECAFA, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Uganda, u Burundi na Djibouti naho itsinda B ririmo Tanzania, Ethiopia, Sudan y’Epfo na Zanzibar.

Abakinnyi 23 ikipe y’u Rwanda izifashisha muri iri rushanwa

Hari Nyirabashyitsi Judith, Itangishaka Claudine, Umuhoza Jeanne Pauline, Nibagwire Sifa Gloria, Uwimbabazi Immaculee, Muhawenimana Constance, Mukahirwa Providence, Maniraguha Louise, Mukantaganira Joselyne, Uzayisenga Lydia, Umuziranenge Irena, Mukarwego Marie Claire, Kalimba Alice, Mukandayisenga Nadine, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Marie Claire, Usanase Zawadi, Nibagwire Liberathe, Mukeshimana Dorothee, Dukuzumuremyi Marie Claire, Iradukunda Callixte, Ibangarye Anne Marie   na Uwase Grace.

Umutoza mukuru ni Habimana Sosthène wungirijwe  na Mbarushimana Shabani na Mukashema Consolee naho Maniraguha Claude akaba ari umutoza w’abanyezamu.

Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya Uganda

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 1, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE