Beach Volleyball: Amakipe y’i Burundi yitwaye neza mu mikino y’Akarere ka 5

Beach Volleyball: Amakipe y’i Burundi yitwaye neza mu mikino y’Akarere ka 5

Kuva taliki 10 kugeza 12 Kamena  2022, i Burundi kuri  “Petit Basam Beach Bujumbura” habereye imikino y’Akarere  ka 5 muri Volleyball ikinirwa ku mucanga  “Beach Volleyball” mu batarengeje imyaka 19 mu bahungu n’abakobwa “CAVB Zone 5  Beach Volleyball Youth Games 2022”.

Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu 3 ari byo u Burundi, Tanzania n’u Rwanda. Aho buri gihugu cyari gifite amakipe abiri muri buri cyiciro uretse Tanzania yari ifite amakipe 2 mu bahungu gusa. Amakipe yari ahagarariye u Burundi ni yo yitwaye neza mu bahungu n’abakobwa.

Mu bahungu, ikipe y’u Burundi A yari igizwe na Ndayisaba Diamel na Ndayisaba Lionel yegukanye umwanya wa mbere itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Tanzania  B yari igizwe na Hussein Salumu na Abass Mukame amaseti 2-0 (21-18 na 21-19) naho ikipe ya Tanzania A yegukana umwanya wa 3.

Amakipe yari yaserukiye u Rwanda muri iyi mikino mu cyiciro cy’abahungu agizwe na   Kayiranga Tristan, Gisubizo Mugabo Parfait, Cyusa Henry Brian na Ndarishize Olivier  yaviriyemo muri ¼. Aba bakinnyi akaba ari ubwa mbere bari bitabiriye imikino mpuzamahanga.

Mu bakobwa, ikipe ya Burundi A yari igizwe na Igiraneza Delicia  na Irakoze Pamella yegukanye umwanya wa mbere itsinze Burundi B yari igizwe na  Ndayikengurukiye Emmanuella na  Dushime Orline amaseti 2-0. Ikipe ya Rwanda A yari igizwe na Uwase Celine na  Umuhoza  Celine Dio yegukanye umwanya wa 3 itsinze Rwanda B (Ndagijimana Nancy  na Uwase Hyguette) amaseti 2-0.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Mana Jean Paul yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza ariko ku ruhande rw’ikipe ye cyane abahungu bitagenze neza kuko bagiye bashaka kwitwara neza. Yakomeje avuga  amakipe bahuye na yo basanze amenyereye umucanga mu gihe abakinnyi  b’u Rwanda bwari ubwa mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka 5, Ruterana Fernand Sauveur yatangaje ko iyi mikino yagenze neza mu buryo batatekerezaga ukurikije ibibazo bimaze iminsi  birimo na COVID-19 kuko hari irushanwa nk’iri ryagombaga kubera muri Kenya ritabaye.

Umuyobozi w’Akarere ka 5, Ruterana Fernand Sauveur

Yakomeje avuga ko kuba iri rushanwa ryarabaye rigasozwa neza byagaragaje ubushake ndetse n’ubushobozi ku gihugu cy’u Burundi mu kuritegura  ndetse yemeza ko bibahaye icyizere ko n’ubutaha  babaha irushanwa bakaritegura neza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42