Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe 

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe 

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) begukanye ibihembo mu marushanwa y’umupira w’amaguru, Volleyball no gusiganwa ku maguru, yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni). Aya marushanwa yakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026. 

Mu mupira w’amaguru, Batayo ya RWANBATT-3 yegukanye igikombe itsinze ikipe ya UN House ibitego 3–0 ku mukino wa nyuma. Muri Volleyball RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe itsinze RWANBATT-3 yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Aya makipe yitwaye neza yashyikirijwe ibikombe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa UNMISS, Anita Kiki Gbeho, wayashimiye ku musaruro mwiza yagaragaje muri ayo marushanwa.

Batayo y’Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-2) zikorera i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, yitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye ku cyicaro cya UNMISS. 

Abasirikare ba RWANBATT-2 bihariye ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.

Aya makipe yahize ayandi yambitswe imidari n’Umuyobozi w’Ibiro bya UNMISS muri Malakal, Alfred Orano, mu rwego rwo kubashimira umusaruro mwiza bagaragaje.

Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) wizihizwa tariki ya 24 Ukwakira buri mwaka kuva mu mwaka wa 1948.

Hanakinwe umukino wo gusiganwa ku maguru
RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe muri Volleyball
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19
  2. Kayonza: Abajyanama b’Akarere batowe biyemeje guhangana n’ibidindiza iterambere ry’imiryango 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:03
  3. Rayon Sports yanganyije na APR FC 21 Ugushyingo 2026 Saa 21:25
  4. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  5. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15