Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League

Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League

Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yageze mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo gutsinda Sidama Bunna yo muri Ethiopia ibitego 2-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi y’ijonjora rya Kabiri. Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Al Hilal SC yatsinze umukino ubanza yari ifite impamba y’ibitego bibiri yakuye muri Ethiopia, ikaba yasabwaga kwihagararaho ikanganya cyangwa igatsinda kugira ngo yizere gukomeza.

Ku munota wa 34, myugariro w’ibumoso wa Al Hilal SC, Ernest Luzolo Sita, yafunguye amazamu muri uyu mukino. Ikindi cyabonetse mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, cyinjijwe na Mohamed Abdelrahman ‘Al Gharbal’.

Umukino warangiye Al Hilal SC itsinze Sidama Bunna ibitego 2-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi, ihita ikatisha itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Champions League. Al Hilal SC ni yo kipe rukumbi ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yakomeje mu marushanwa Nyafurika, nyuma y’uko andi atatu asezerewe.

Ayo ni APR FC yakuwemo na Zamalek SC na Al Merrikh SC yakuwemo na Horoya AC muri CAF Champions League, ndetse na Rayon Sports yasezerewe na Black Bulls muri CAF Confederation Cup.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, Al Hilal yagarukiye muri ¼ cya CAF Champions League, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc.

Tombola igaragaza uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda iteganyijwe kubera i Cairo mu Misiri ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Al Hilal SC ni yo kipe yo muri BK Pro League izakina amatsinda y’irushanwa Nyafurika
Al Hilal SC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-0
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19
  2. Kayonza: Abajyanama b’Akarere batowe biyemeje guhangana n’ibidindiza iterambere ry’imiryango 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:03
  3. Rayon Sports yanganyije na APR FC 21 Ugushyingo 2026 Saa 21:25
  4. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  5. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15