Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatanu, ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.
Uyu mukino wari warasubitswe kuko Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.
Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye neza umukino igeregeza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare.
Mu minota 15, iyi kipe yakomeje gukina neza ishaka igitego harimo ishoti rikomeye Iradukunda Elie Tatou yateye, ariko umupira ukurwaho neza n’abakinnyi ba Musanze FC.
Iyi kipe yambara umweru n’ubururu ntiyacitse intege kuko ku munota wa 20 Kameni Junior yatsinze igitego cya mbere ku mupira yateye mu izamu agaramye, nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi ba Musanze FC.
Mu minota 30, Musanze FC yatangiye gutinyuka guhanahana umupira ndetse igerageza imipira igana mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports.
Ku munota wa 38, Rayon Sports yibwiraga ko yatsinze igitego cya kabiri, ku ishoti rikomeye Eldinho yateye mu izamu ukurwaho n’umunyezamu NsabimanaJean de Dieu, ugarukira Muhoza Daniel awushyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yaraririye.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje muri uwo mujyo bidatsinze ku munota wa 53 yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Iradukunda Elie Tatou wabanje gucenga abakinnyi ba Musanze FC, ahita atera ishoti mu izamu.
Ku munota wa 65, amakipe yombi yakoze impinduka, Rayon Sports yakuye mu kibuga Muhoza Daniel na Issa Djiguiba basimburwa Tambwe Gloire na Hakizimana Zuberi. Ni mu gihe Musanze FC yashyizemo Manishimwe Samuel havamo Christivie.
Ku munota wa 69, Muderi Akbar yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yohereje mu izamu.
Ku munota wa 72, Musanze FC yashoboraga kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego binyuze ku ishoti rikomeye Hakizimana Tity yateye, ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu.
Ntakindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye Rayon Sports iba itsinze Musanze FC ibitego 3-0, ibona intsinzi ya mbere ya muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, nyuma yo kunganya na Sunrise FC no gutsindwa na Gorilla FC.
Gutsinda uyu mukino byatumuye Rayon Sports yicuma ku rutonde rwa Shampiyona igira amanota ane mu mikino itatu imaze gukina.
Indi mikino y’ibirarane yakinwe yasize Marine FC inyagiye Al-Hilal SC ibitego 3-0 byinjijwe na Rawa Mohamed (witsinze), Niyibizi Ramadhan na Amani Rutayisire.
Marine FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 11 inganya na Gorilla FC.
Ku rundi ruhande, Police FC yujuje imikino ine idatsinda, nyuma yo gutsindwa na Al-Merrikh SC igitego 1-0 cyinjijwe na Gilles Razafimaro.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE