Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mupira w’amaguru, She-Amavubi, yanganyije n’iya Ethiopia igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028.
Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Dire Dawa Stadium iherereye i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.
Umukino ubanza wabereye i Kigali, She-Amavubi yari yatsinzwe n’Ikipe ya Ethiopia igitego 1-0, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasabwaga kwishyura ndetse ikanarenzaho ibindi.
Ethiopia ni yo yatangiye umukino isatira, bidatinze ku munota wa 28 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Démise Senaf Wakuma ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rushundura.
Byasabye gutegereza ku munota wa 89, Evelyne Ishimwe Mizero yishyuriye Amavubi y’u Rwanda bituma umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Kunganya byatumye She-Amavubi, isezererwa n’iya Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Ethiopia izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Tanzania na Botswana, mu ijonjora rya gatatu rizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.














Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE