Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yacyeje u Rwanda rwahawe kwakira F1

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yacyeje u Rwanda rwahawe kwakira F1

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira amasiganwa y’imodoka ya Formula 1 guhera mu ntangiriro za 2030, agaragaza ko bishimangira ubushobozi bw’u Rwanda nk’Igihugu ndetse n’ubw’Umugabane wa Afurika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2026, Perezida Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo na yo isangiye n’u Rwanda ibyishimo byo kuba rurimo kwitegura kuzahesha ishema Umugabane wa Afurika, rwakira irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga. 

Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’amasezerano y’imyaka 10 babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix. Aya masezerano agaragaza ubushobozi bw’u Rwanda nk’Igihugu, ndetse n’ubw’Umugabane wa Afurika muri rusange.” 

Perezida Ramaphosa yagaragaje ko Afurika y’Epfo yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1 ariko ntibyakunda, ashimangira ko igihugu cye cyiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye gifite mu gutegura aya marushanwa akomeye ku Isi. 

Ati: “Nk’igihugu cyakiriye Grand Prix ya mbere yabereye ku Mugabane wa Afurika mu 1993, ikanategura n’andi maserukiramuco akomeye ku rwego mpuzamahanga, Afurika y’Epfo yishimiye kuzatanga inkunga n’ubufasha ubwo ari bwo bwose izasabwa gutanga.”

Yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula 1 ari indi ntambwe yiyongera ku bikorwa bikomeye bya siporo mpuzamahanga rusanzwe rutegura, birimo Tour du Rwanda.

Ati: “Formula 1 African Grand Prix ni indi ntambwe ishimishije yiyongereye ku rutonde rw’ibikorwa bikomeye mpuzamahanga u Rwanda rukomeje kwakira, birimo Tour du Rwanda, isiganwa ry’amagare riri ku ngengabihe y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare.”

Ubutumwa bwa Ramaphosa buje nyuma y’uko ku wa 13 Ukwakira 2026, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA) ryemeje ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.

Hari hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya Formula One (F1), dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika. 

Guverinona y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bwa Formula 1 batangaje ko ikibuga kizakinirwaho iyi mikino Formula One Grand Prix, kigiye gutangira kubakwa mu mu Karere ka Bugesera hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya.

Igishushanyombonera cy’ikibuga kizakira F1 mu Karere ka Bugesera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35