Amavubi U17 yageze muri ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Amavubi U17 yageze muri ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ‘Amavubi U17’, yageze muri ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika iri guhuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA U17), nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0.

Uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda A wabereye kuri Kigali Pele Stadium, mu ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa nibura kunganya kugira ngo rwizere gukomeza muri ½, ariko izi ngimbi zinjiye mu kibuga zishaka amanota atatu.

U Rwanda rwatangiye umukino ruri hejuru, rusatira izamu rya Sudani ndetse rubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu w’iyi kipe akomeza kwitwara neza.

Byasabye gutegereza umunota wa 44 ubwo Bahati Pacifique yatsindaga igitego cya mbere cy’Amavubi U-17, ku mupira uteretse yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukubita hejuru mu izamu mbere yo kwidunda hasi.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwiharira umukino no kurema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko ntiyabubyaza umusaruro uko bikwiye.

Mu minota ya nyuma, u Rwanda rwabonye uburyo bukomeye ku mupira Munyembaraga Kelvin yahinduye imbere y’izamu, ariko Niyonzima Zaidi ntiyabasha kuwushyira mu rushundura.

Amavubi U-17 yaje gushimangira intsinzi mu minota y’inyongera, ubwo Tuyizere Valentin yatsindaga igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Sudani ibitego 2-0, ahita akatisha itike ya ½, aho izahura na Somalia yayoboye Itsinda C. Ni mu gihe undi mukino uzahuza Uganda yayoboye Itsinda B na Ethiopia yabaye ikipe ya kabiri yitwaye neza, muri iryo tsinda.

Amakipe atatu ya mbere ni yo azabona itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc hagati ya Mata na Gicurasi 2027.

Ingimbi z’u Rwanda zabanje mu kibuga
‎Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi
Bahati Pacifique yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri coup-franc
Tuyizere Valentin yatsinze igitego cya kabiri mu minota y’inyongera
Abanyarwanda banyuzwe n’Amavubi U-17 yageze muri ½ cya CECAFA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04