Twahirwa Alfred wari umaze imyaka ine ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yongeye kwiyamamariza kuriyobora nk’umukandida rukumbi.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo Komisiyo y’Amatora muri FERWAHAND, yashyize ahagaragara abakandida bemewe.
Twahirwa Alfred uyobora iri Shyirahamwe kuva muri Werurwe 2022, yongeye kwemezwa nk’umukandida rukumbi.
Umwanya wa Visi Perezida wa Mbere uriho umukandida rukumbi ari we Dr. Akumuntu Joseph nk’uko bimeze ku w’Umunyamabanga Mukuru uriho Tuyisenge Pascal.
Indi myanya izahatanirwa ni uwa Visi Perezida wa Kabiri uriho Masengesho Dominique na Nayirarora Aimé Elias ndetse n’uw’Umubitsi uriho Niyomutuye Marie Chantal na Dusengimana Florentine.
Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FERWAHAND ateganyijwe ku wa 26 Ukwakira 2026.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE