UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino

UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yahaye Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) igihe ntarengwa cyo ku wa 2 Ugushyingo 2026, kugira ngo risubize ibibazo 42 birebana n’imiyoborere, imikoreshereze y’umutungo n’ibyemezo bya Perezida waryo, Gianni Infantino.

Muri ibyo bibazo harimo ibisobanuro ku ruhare rwa FIFA mu mushinga wa FIFA Forward Enterprise, ndetse n’itangwa ry’igihembo cya FIFA Peace Prize cyahawe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Hashize igihe umwuka utari mwiza ukomeje kwiyongera hagati ya FIFA na UEFA, ahanini bitewe no kutumvikana ku miyoborere ya Infantino, mu gihe manda ye ya kabiri iri kugana ku musozo.

UEFA igaragaza impungenge z’uko hari ibyemezo Infantino afata atabanje kugisha inama abo bafatanyije kuyobora FIFA, ndetse ikavuga ko bimwe muri byo bishobora kuba bidashyira imbere inyungu z’umupira w’amaguru.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 16 Ukwakira 2026, Infantino asabye imbabazi ku makosa yakozwe mu mushinga wari ugamije kugurisha imigabane mu marushanwa arimo Igikombe cy’Isi.

Mu ibaruwa y’impapuro umunani yashyizwe ahagaragara, Umunyamabanga Mukuru wa UEFA, Theodore Theodoridis, yandikiye mugenzi we wa FIFA, Mattias Grafström, amusaba ibisubizo ku bibazo 42 birebana n’imiyoborere ya Infantino.

Iyo baruwa igira iti: “Ibi bibazo bikeneye ibisubizo ako kanya. Ntibikwiriye gutegereza inama itaha ya Komite Nyobozi ya FIFA cyangwa impinduka mu miyoborere.”

Theodoridis yasabye ko ibisobanuro bisabwa byatangwa bitarenze ku wa 2 Ugushyingo 2026.

UEFA inashinja Infantino gushyira imbere inyungu ze bwite aho gushyira imbere iz’umupira w’amaguru, inibanda ku cyemezo cyo guha Trump igihembo cya FIFA Peace Prize.

UEFA yasabye FIFA gusobanura buri nyandiko cyangwa amakuru yanze gutanga, ikanagaragaza impamvu zihariye zatumye itayatanga. Icyakora, ntiratangaza ingamba izafata mu gihe FIFA itubahirije igihe ntarengwa yahawe.

UEFA irashaka ko Infantino ava ku buyobozi, hagatorwa uzamusimbura mu matora ya FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027.

UEFA yahaye FIFA ibyumweru bibiri byo gusobanura ku miyoborere ya Infatino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  2. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  3. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  4. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  5. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53